Indonesia: Agiye gufungwa azira kubwira ishusho ya Yezu ngo ijye kwiyogoshesha

Umugore uzwi ku rubuga rwa TikTok witwa Ratu Thalisa, urukiko rwamukatiye  imyaka 2 n’amezi 10 y’igifungo muri gereza, nyuma y’uko abwiye ishusho ya yezo ko ieneye kogoshwa.

Uyu Thalisa, urukiko rwa Medan-Sumatra,rwamuhamije ibyaha birimo gukwirakwiza imvugo zigumura rubanda ku by’ubukirisitu, guhungabanya ituze muri rubanda ndetse n’icyo guhungabanya ubumwe bujyana n’imyemerere muri sosiyete.

Ni ibyaha yakoze ubwo yafataga ishusho iriho Yezu akayibwira amagambo agira ati “Ntiwagombye kuba ugaragara nk’abagore. Wagombye kogosha umusatsi kugira ngo use na So”. Abikoreye ku rubuga rwa tiktok. Nyuma  y’iminsi  mikeya amatsinda atanu y’abakirisitu, yamureze  uwo mugore, basaba ko urukiko rwamukatira gufungwa no gutanga amande kubera ibyo bikorwa bye. Hanyuma urukiko rumuutegeka gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, ndetse n’amande y’Amadolari 6,200.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko kuri ubu, icyo cyemezo cy’urukiko kirimo kwamaganwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International, ivuga ko icyo cyemezo cy’urukiko “ kibangamiye cyane ubwisanzure bwa muntu n’uburenganzira bwo kugaragaza ibyo atekereza”.

Ratu Thalisa urukiko rwamuburanishije bushingiye ku mategeko yo muri Indonesia, agenga imicungir y’ibyaha bikorerwa kuri interineti ryatowe mu 2008 ryongera kuvugururwa mu 2016

Uyu mu sitari Thalisa, ni umuyisilamu wihinduye igitsina ngo abe umugore,  ukurikirwa n’abantu basaga 450,000 kuri TikTok, akaba yakatiwe n’Urukiko rwo mu Majyaruguru ya Sumatra.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version