igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 13, 2025 11:54 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na Leta ya Kinshasa, irimo FDLR na Wazalendo, zagabye ibitero mu bice bituwe cyane n’abasivili mu karere ka Kabare.

Ibi bitero byatangiye ku wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, ahagana saa tano z’ijoro (11:00 PM), ubwo iyo mpuzamashyaka y’ingabo za Leta yagabaga ibitero mu bice biri hafi cyane ya Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, mu Karere ka Kabare, Intara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibyo bitero byabereye ahitwa Tshivanga, ahazwi kuba haturiye abantu benshi kandi hafi ya Pariki ya Kahuzi-Biega.

Nyuma y’ibi bitero, abarwanyi ba M23 bagize ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) bahise binjira muri ako gace maze batangira guhangana n’iyo mpuzamashyaka ishyigikiye Leta ya Kinshasa yari yagabye ibitero ku baturage.

Ibyo bitero bivugwa ko byaturutse mu ishyamba rya Kahuzi-Biega, aho izo ngabo za Leta zaturutse.

Iki gitero gishya gikurikiye ibindi bitero biherutse kugabwa n’iyo mpuzamashyaka ishyigikiye Leta ya Kinshasa, byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu bice biri mu karere ka Kalehe, gahana imbibi n’aka Kabare, nacyo cyongeye kugabwaho ibitero kuwa Kane.

Nk’uko bivugwa n’amakuru akomeje gutangwa, iyo mpuzamashyaka yagabye ibitero mu duce twa Bushaku, Katale, na Kafufula.

Ariko nubwo iyo mpuzamashyaka ya Leta ariyo itangiza ibitero, ihora isubizwa inyuma n’abarwanyi ba M23.

Aba barwanyi banatangaza ko babasubiza inyuma, ndetse bakanakomeza kubakumira nubwo aba bandi bakomeje kwitegura bakagaba ibindi bitero mu tundi duce.

Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo guteza imbere uturere ugenzura, harimo n’umujyi wa Bukavu. Bahakorera imirimo rusange irimo isuku y’umujyi, ndetse banasanira abaturage ibikorwa remezo byangijwe n’ingabo za Leta.

Byongeye kandi, mu ntangiriro z’iki cyumweru, ihuriro rya AFC ryafunguye banki i Goma, igamije gufasha abaturage baho.

Ibyo bikorwa by’imibereho myiza bikomeje no mu bindi bice birimo Minembwe, Kamanyola n’ahandi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article M23 Yashinjije Ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero byagabwe i Goma, ihita isesa amasezerano bari bafitanye yo kuzifasha gutaha
Next Article Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko…

4 Min Read
AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi

Mu karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze kumenyekana ibirindiro bine bikomeye birimo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya…

3 Min Read
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?