Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na Leta ya Kinshasa, irimo FDLR na Wazalendo, zagabye ibitero mu bice bituwe cyane n’abasivili mu karere ka Kabare.
Ibi bitero byatangiye ku wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, ahagana saa tano z’ijoro (11:00 PM), ubwo iyo mpuzamashyaka y’ingabo za Leta yagabaga ibitero mu bice biri hafi cyane ya Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, mu Karere ka Kabare, Intara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibyo bitero byabereye ahitwa Tshivanga, ahazwi kuba haturiye abantu benshi kandi hafi ya Pariki ya Kahuzi-Biega.
Nyuma y’ibi bitero, abarwanyi ba M23 bagize ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) bahise binjira muri ako gace maze batangira guhangana n’iyo mpuzamashyaka ishyigikiye Leta ya Kinshasa yari yagabye ibitero ku baturage.
Ibyo bitero bivugwa ko byaturutse mu ishyamba rya Kahuzi-Biega, aho izo ngabo za Leta zaturutse.
Iki gitero gishya gikurikiye ibindi bitero biherutse kugabwa n’iyo mpuzamashyaka ishyigikiye Leta ya Kinshasa, byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu bice biri mu karere ka Kalehe, gahana imbibi n’aka Kabare, nacyo cyongeye kugabwaho ibitero kuwa Kane.
Nk’uko bivugwa n’amakuru akomeje gutangwa, iyo mpuzamashyaka yagabye ibitero mu duce twa Bushaku, Katale, na Kafufula.
Ariko nubwo iyo mpuzamashyaka ya Leta ariyo itangiza ibitero, ihora isubizwa inyuma n’abarwanyi ba M23.
Aba barwanyi banatangaza ko babasubiza inyuma, ndetse bakanakomeza kubakumira nubwo aba bandi bakomeje kwitegura bakagaba ibindi bitero mu tundi duce.
Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo guteza imbere uturere ugenzura, harimo n’umujyi wa Bukavu. Bahakorera imirimo rusange irimo isuku y’umujyi, ndetse banasanira abaturage ibikorwa remezo byangijwe n’ingabo za Leta.
Byongeye kandi, mu ntangiriro z’iki cyumweru, ihuriro rya AFC ryafunguye banki i Goma, igamije gufasha abaturage baho.
Ibyo bikorwa by’imibereho myiza bikomeje no mu bindi bice birimo Minembwe, Kamanyola n’ahandi.