Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Makanaki ubarizwa mu ihuriro Wazalendo bisanzwe bikorana.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kasenga na Kakombe muri teritwari ya Uvira mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC.Abaturage bagaragaje ko impande zombi ziri kurwanira kugenzura ibice, kuko mbere yo guhangana, ingabo za RDC zari zabanje kwinjira muri utu duce mu gihe Wazalendo na yo idushaka.Umwe muri bo yagize ati “Kuva ejo ku mugoroba, twabonye abasirikare ba FARDC bajya ku bwinshi muri Kakombe na Kasenga.
Kuva mu gitondo, batangiye kurasana na Wazalendo.”Nk’uko bakomeje babisobanura, imirwano yatangiriye muri Kasenga mu masaa kumi n’imwe, ikomereza mu yindi misozi yo muri Uvira mu masaa yine.
Tariki ya 25 Mata, Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ku ngabo za RDC, bitewe no kutumvikana ku buryo impande zombi zigomba kwitwara ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.Icyo gihe, Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko Wazalendo yarakajwe n’uko abasirikare ba Leta bavuye mu birindiro bari bafite muri Katongo, bakajya muri teritwari ya Fizi.
Iyi mirwano iri kuba nyuma y’aho tariki ya 23 Mata, Leta ya RDC na AFC/M23 bisinyiye i Doha muri Qatar amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.Abahagarariye Wazalendo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagaragaza ko batishimiye ibi biganiro, kuko ngo na bo bakabaye babyitabira. Hari abatumva kandi uburyo Leta yabo iganira n’ihuriro AFC/M23.Assa Paluku Mahamba uhuza ibikorwa bya Wazalendo mu gice cy’amajyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru yagaragaje ko afite impungenge z’uko ibi biganiro bizatuma abarwanyi ba AFC/M23 binjizwa mu gisirikare cy’igihugu.