igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert
AMAKURU

Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 8:53 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ni imirwano yabaye muri iki cyumweru kuwa kabiri tariki 15 Gicurasi ku kiyaga cya Albert, hafi y’ikirwa cya Rukwanzi, mu bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Bunia habayeho imirwano hagati y’ingabo zicunga umutekano wo mu mazi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Uganda.

Bienvenue Kaijanate, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile mu murenge wa Bahema Sud, avuga ko ingabo zirwanira mu mazi za Uganda avuga ko intandaro z’ubu bushyamirane ari ingabo za Uganda zishinjwa kwambuka umupaka wa Kongo zigahohotera abarobyi ba Kongo ku nkombe z’ikiyaga cya Albert.

Yagize ati:”Ubwo abasirikari bacunga umutekano wo mumazi (marines) z’ibihugu byombi bahuriranye mu mazi, bararasana abasirikari bamwe barapfuye n’abandi barakomereka, ariko kugeza ubu ntituramenya imibare ifatika y’abagizweho ingaruka n’uko gushyamirana”

Abari bagize iryo tsinda ry’abasirikari barimo bacunga umutekano ku ruhande rwa Congo ni abasirikare ba FARDC, abapolisi barinda inkengero z’amazi n’abakozi b’ishami rishinzwe umutekano kuri Lac Albert.

Umwe mu barobyi bo muri ako gace yavuze ko nyuma y’iyo mirwano, ingabo za Uganda zajyanye abari bakomeretse, ndetse batwara ubwato n’intwaro z’abasirikari ba  marine ya Congo bijyanwa muri Uganda.

Nubwo abaturage ndetse na Sosiyete Sivile batanze amakuru y’ubushyamirane kumpande zombi, nta tangazo cyangwa amakuru aremezwa na rumwe mu mpande zashyamiranye haba no ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Intara ya Ituri ahari ikicaro gikuru cy’igisirikari cya Congo FARDC.

Si ubwambere havugwa amakimbirane hagati y’abasirikari bacunga umutekano wo mu mazi ku ruhande rwa Congo na Uganda ku kiyaga cya Albert, Nubwo hakunze kubaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi,

Abakurikirana umutekano mu karere bavuga ko nta buryo burambye bwashyizweho bwo gukemura ibibazo by’imbibi z’amazi no kurinda umutekano w’abaturage.

Lac Albert ni kimwe mu biyaga bifite akamaro kanini mu karere, haba mu bijyanye n’uburobyi, ubwikorezi ndetse n’umutungo kamere, ni mu gihe aka gace katahwemye kuvugwamo ubusumbane, guhohotera abarobyi n’ibikorwa bya gisirikare bidakurikije amategeko, byongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Musanze: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranweho kwica umugore ufite w’imyaka 55 bamutemye
Next Article Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyakubahwa Prezida Paul KAGAME, ari mu bari bwitabire irahira rya Perezida wa Gabon

Abakuru b’ibihugu 16 barimo na Perezida Paul Kagame, bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Gen. Brice Clotaire…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’umuryango nyarwanda muri Nigeria #kwibuka31

Ikipe ikina umukino w’amaboko (volleyball) ya APR WVC, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umunyamerika bikekwa ko ari we mbohe ya nyuma ya Hamas yarekuwe

Edan Alexander, ufite ubwenegihugu bwa Israel hamwe n’ubwa Amerika, wari waratwawe bunyago n’umutwe wa Hamas yarekuwe. Ni umusore w’imyaka 21,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?