Ni imirwano yabaye muri iki cyumweru kuwa kabiri tariki 15 Gicurasi ku kiyaga cya Albert, hafi y’ikirwa cya Rukwanzi, mu bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Bunia habayeho imirwano hagati y’ingabo zicunga umutekano wo mu mazi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Uganda.
Bienvenue Kaijanate, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile mu murenge wa Bahema Sud, avuga ko ingabo zirwanira mu mazi za Uganda avuga ko intandaro z’ubu bushyamirane ari ingabo za Uganda zishinjwa kwambuka umupaka wa Kongo zigahohotera abarobyi ba Kongo ku nkombe z’ikiyaga cya Albert.
Yagize ati:”Ubwo abasirikari bacunga umutekano wo mumazi (marines) z’ibihugu byombi bahuriranye mu mazi, bararasana abasirikari bamwe barapfuye n’abandi barakomereka, ariko kugeza ubu ntituramenya imibare ifatika y’abagizweho ingaruka n’uko gushyamirana”
Abari bagize iryo tsinda ry’abasirikari barimo bacunga umutekano ku ruhande rwa Congo ni abasirikare ba FARDC, abapolisi barinda inkengero z’amazi n’abakozi b’ishami rishinzwe umutekano kuri Lac Albert.
Umwe mu barobyi bo muri ako gace yavuze ko nyuma y’iyo mirwano, ingabo za Uganda zajyanye abari bakomeretse, ndetse batwara ubwato n’intwaro z’abasirikari ba marine ya Congo bijyanwa muri Uganda.
Nubwo abaturage ndetse na Sosiyete Sivile batanze amakuru y’ubushyamirane kumpande zombi, nta tangazo cyangwa amakuru aremezwa na rumwe mu mpande zashyamiranye haba no ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Intara ya Ituri ahari ikicaro gikuru cy’igisirikari cya Congo FARDC.
Si ubwambere havugwa amakimbirane hagati y’abasirikari bacunga umutekano wo mu mazi ku ruhande rwa Congo na Uganda ku kiyaga cya Albert, Nubwo hakunze kubaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi,
Abakurikirana umutekano mu karere bavuga ko nta buryo burambye bwashyizweho bwo gukemura ibibazo by’imbibi z’amazi no kurinda umutekano w’abaturage.
Lac Albert ni kimwe mu biyaga bifite akamaro kanini mu karere, haba mu bijyanye n’uburobyi, ubwikorezi ndetse n’umutungo kamere, ni mu gihe aka gace katahwemye kuvugwamo ubusumbane, guhohotera abarobyi n’ibikorwa bya gisirikare bidakurikije amategeko, byongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.