igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir
AMAKURU

Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 2:09 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan biturutse ku bitero impande zombi zishinjanya kugabanaho.

U Buhinde bwatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, bwagabye ibitero by’indege ku bikorwaremezo byifashishwa mu bitero by’iterabwoba muri Pakistan no mu gice igenzura mu ntara ya Kashmir.

Bwasobanuye ko ibi bitero bitari bigambiriye ingabo za Pakistan cyangwa se abasivili, ariko Leta ya Pakistan yo yatangaje ko hari abasirikare bayo byakomerekeje.

Itangazo rya Guverinoma y’u Buhinde rigira riti “Nta bikorwa by’ingabo za Pakistan byagabweho ibitero. U Buhinde bwashishoje cyane mu guhitamo aho kurasa no mu buryo bwo kuharasa.”

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehaz Sharif, yatangaje ko ibi bitero ari iby’ubugwari kandi ko igihugu cye gifite uburenganzira bwose bwo gusubizanya imbaraga “iki gikorwa cy’intambara twashojweho n’u Buhinde”.

Uyu muyobozi yatangaje ko ingabo za Pakistan zahanuye drones 12 z’u Buhinde mu ijoro, zirimo iyari igiye kurasa ibirindiro byazo biri hafi y’umujyi wa Lahore mu bilometero 24 uvuye ku mupaka.

Nyuma yo guteguza ko Pakistan ifite uburenganzira bwo kwihorera, ingabo zayo na zo zarashe mu gace ka Pooch na Tangdar tugenzurwa n’u Buhinde muri Kashmir.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yasobanuye ko igitero cyo muri Poonch, hafi y’umurongo ugabanya Kashmir mo ibice bibiri, cyapfiriyemo abantu 13.

Ibi bitero bikurikiye ibyagabwe mu kibaya cya Baisaran muri Kashmir tariki ya 22 Mata, byapfiriyemo abasivili 26. Iki kibaya kigenzurwa n’u Buhinde.

U Buhinde bwashinje ingabo za Pakistan kugira uruhare muri ibi bitero, gusa Leta ya Pakistan yarabihakanye, isaba ko hakorwa iperereza ritabogamye kugira ngo ukuri kugaragare.

Ubu ingabo z’u Buhinde ziri maso, kuko zibona ko intambara yakomera kurushaho. Amashuri yo mu bice bugenzura muri Kashmir yamaze gufungwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa
Next Article Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Bobi Wine yatangaje ko naba ari muzima adafunzwe aziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda 2026

Umuhanzi akaba n’umunyepolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, avuga ko azatanga kandidatire…

1 Min Read
AMAKURU

Karongi: yishwe na mugenzi we bapfa telephone

Mu Karere ka Karongi Umusore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi…

1 Min Read
AMAKURU

NTAZINDA Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yahagaritswe mu nshingano

Inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere. Ni mu itangazo aka…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?