Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB, hamwe n’umutwe wa Wazalendo, ryagabye igitero gikomeye mu gace ka Gahwela, mu nkengero za centre ya Minembwe, maze rinyaga inka zisaga 100 n’indi mitungo y’Abanyamulenge.
Aka gace ka Gahwela kari mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 10 uvuye muri centre ya Minembwe. Amakuru yemeza ko abateye baturutse mu bice byo muri secteur ya Lelenge mu turere twa Fizi, aho bivugwa ko bari bahamaze iminsi.
Umwe mu baturage bo mu Minembwe yabwiye yavuze ko batibye inka zonyine.
Yagize ati:
“Mu Gahwela hanyazwe inka zirenga ijana, hamwe n’intama n’ihene nyinshi.”
Nyuma yo kunyaga ibitungwa, icyo gitero cyakurikiwe n’ibindi bikorwa by’urugomo ahagana mu gitondo cya kare, ubwo iryo huriro ry’ingabo ryagabaga ibindi bitero mu duce twa Rugezi, by’umwihariko ahitwa Nyangabyuma n’utundi duce tuhakikije.
Ibi bitero bije nyuma y’iminsi micye ishize umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe igice cya Rugezi cyose, nyuma y’imirwano ikomeye bahuriyemo n’iri huriro ry’ingabo za Leta. Ubu butaka buzwiho ubukungu buhambaye burimo amabuye y’agaciro nka Coltan, Cuivre, n’andi menshi.
Kuva mu mwaka wa 2020, Rugezi yabaye indiri y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Congo nka FDLR na Wazalendo, bafatanyaga n’ingabo za Leta. Aho bari barashinze ibirindiro, banacukuragamo amabuye y’agaciro, cyane cyane mu gace ka Milimba, gatuwe n’Abapfulero benshi.
Ibi bituma Rugezi iba intandaro y’amasasu adacogora, ndetse n’ubu ubwo Twirwaneho na M23 bari bayigaruriye, bahagabweho ibitero bitatu bikurikiranye n’iri huriro rya FARDC n’abo bafatanyije.
N’ubwo bimeze bityo, amakuru yemeza ko imitwe ya M23 na Twirwaneho yakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero byose, harimo n’icyabaye kuri uyu wa Gatandatu.