Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu kiganiro cyanyuze kuri shene imwe ya YouTube atamushimishije.
Mu kiganiro cy’iyo shene cyakorwaga n’umunyamakuru akaba n;umunyarwenya Taikun NDAHIRO, yerekaga amafoto atanduaknye umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenga RMC akaba na nyiri igitangazamakuru “MAMA URWAGASABO” Mutesi Scovia, maze bageze ku ifoto ya Shaddy Boo asabwa kumuvugaho ibintu bitatu amuziho.
Icyagaragaraga ni uko, Scovia yabanje kwitiranya Shaddy Boo n’undi witwa Aliah Cool, ariko nyuma uwamubazaga amubwira uwo ari we, maze avuga ko hari imico agira we adakunda
Yagize ati: “Uyu ni Shaddy Boo, ntabwo muzi neza ariko namwumviseho inkuru ebyiri. Icya mbere ni victim, icya kabiri ajyanye n’ibigezweho. Gusa hari ibyo avuga ntakunda, hari n’uburyo agaragaramo ntakunda. Ntanashishikariza uwari we wese kubikora. Gusa we yabihisemo, ingaruka azakira wenyine, ndetse n’ibyiza abyakira wenyine.”
Ni amagambo atakikiriwe neza na Shaddy Boo, ndetse ahita abigarukaho mu kiganiro yagiranye n’abafana be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse n’ubutumwa yanditse ku rubuga rwa X.
Yagize ati: “Si uko byambabaje, ariko ni gute umuntu uvuga ko atakuzi, akavuga ko uri ‘victim’, kandi akagushyira hasi Namwubahaga, ariko hari aho umuntu akwiye gutekereza mbere yo gutanga ibitekerezo bisa n’ibisebya mugenzi we. Ibyo yavuzemo hari uburyo yabivugamo cyangwa akabigumana akazabimbwira twenyine.”
Kuri X yagize ati: “None umuntu mutazi mumuvuga mute? cyakora njyewe ndakwikundira.”
Shaddy Boo yakomeje asaba abantu, by’umwihariko ab’igitsina gore, kujya bita ku buryo bavuga no ku ruhare bagira mu kubaka cyangwa gusenya isura y’abandi, cyane cyane mu ruhame.