igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
AMAKURUMU MAHANGA

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 12, 2025 10:10 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi gahunda yamenyekanye tariki ya 9 Gicurasi 2025 ubwo Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Afurika y’Epfo, Bantu Holomisa, yaganiraga n’abagize Komisiyo y’Inteko ishinzwe ingabo kuri aba basirikare bakiri mu burasirazuba bwa RDC.

Igitekerezo cyo gukora iperereza kuri izi ngabo cyaturutse ku rupfu rw’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bafashaga ingabo za RDC gukumira ihuriro AFC/M23 kugira ngo ridafata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe ingabo bagaragaje kandi ko bahangayikishijwe no kuba abasirikare b’ibihugu cyabo bakomeje kuba mu burasirazuba bwa RDC nk’imbohe za AFC/M23 kuva ubwo iri huriro ryafataga Goma.

Minisitiri Holomisa yatangaje ko hakiri kare kwemeza ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bitwaye neza cyangwa nabi muri RDC, kuko bari kumwe n’abandi bo muri Tanzania ndetse na Malawi.

Ati “Ikibazo cy’uko ibi bikorwa byagenze neza cyangwa nabi, haracyari kare kubera ko ntabwo twakoze twenyine. Ibiro by’Umunyamabanga wa SADC bwagira icyo buvuga kuri ibi bikorwa.”

Depite Steve Swart uhagarariye ishyaka ACDP, yagize ati “Mu bihe yashize, Inteko yakoze iperereza ku bundi butumwa ndetse n’intambara. Ryakorerwa mu muhezo cyangwa ahandi hantu, icyo cyemezo gikwiye gufatwa.”

Virgil Gericke uhagarariye EFF yasobanuye ko iperereza ritaba rigamije gushakisha abanyamakosa ahubwo ko yafasha mu kwirinda andi makosa mu gihe kizaza, no kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu.

Depite Gericke yagize ati “Ntabwo hagamijwe gushakisha abanyamakosa, ahubwo ni ugukumira ibyabaye kugira ngo bitazasubira ndetse no kongerera imbaraga igisirikare cy’igihugu.”

Mu gihe bivugwa ko Afurika y’Epfo yashoye miliyoni 88 z’Amadolari muri ubu butumwa, Abadepite bagize Komisiyo y’ingabo bagaragaje ko Leta yabahaye amakuru make cyane y’ubu butumwa, bityo ko iperereza ryatuma bamenya byinshi.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko ishinzwe ingabo, Malusi Gigaba, yasubije bagenzi be ko icyemezo cyo gutangiza iperereza kuri ubu butumwa kizafatwa mu gihe abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Tanzania na Malawi bose bazaba bavuye muri RDC.

Gigaba yagize ati “Ikintu cyiza ni uko gahunda yatangiye, abasirikare bacu bagiye gutaha, itsinda rya mbere ritegerejwe mu byumweru bike. Gusa biragoye kubera ko batakoresha indege kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyarasenywe.”

Yakomeje ati “Bizakorwa mu byiciro ariko ubwo gahunda izaba irangiye, mu kwezi cyangwa abiri, kubera ko batazatahira rimwe, igikorwa gishobora no kumara amezi atatu bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze.”

Uyu mudepite yagaragaje ko Leta ya Afurika y’Epfo iteganya kwikorera iperereza kuri ubu butumwa, bityo ko Komisiyo ishinzwe ingabo izategereza ikizarivamo, nibona itanyuzwe, ibone gutangiza iryayo.

Ati “Ntabwo dukwiye gusesagura umutungo. Niba Leta izakora iryo perereza, tukemeza ko ryizewe, tuzafata umwanzuro ko tudakeneye irindi. Ariko nituba dukeneye gukora iperereza ku bindi byinshi, rwose tuzarikora.”

Ubutumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Hoherejwe abasirikare babarirwa mu bihumbi. Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Rudzani Maphwanya aherutse gutangaza ko igikorwa cyo gucyura aba basirikare kizarangirana na Gicurasi 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
Next Article Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Amerika yasubukuye ubucukuzi bw’itini Walikale muri RDC

Ku wa 9 Mata 2025, sosiyete y’Abanyamerika Alphamin yatangaje ko igiye kongera gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’itini ku birombe bya Bisie,…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Nyina wa Beyoncé arwaye indwara ya kanseri y’ibere

Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé yavuze uko yaje kurwara kanseri y'ibere n'uko yaje kwivuza akaza gukira. Ku nshuro ya mbere…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa: abakerarugendo 10 baguye mu mpanuka y’ubwato yatewe n’umuhengeri

Ni umuhengeri wibasiye umugezi witwa Wu, wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka hafi y’Umujyi wa Qianxi mu Majyepfo y’u Burengerazuba…

1 Min Read
AMAKURU

Ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF)…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?