Ikipe ya Intel Milan yo mu gihugu cy’u Butariyani igeze ku mukinko wa nyuma w’igikombe cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Uburayi, itsinze Fc Barcelona yo muri Esipanye ibitego 4 kuri 3 mu mukino wo kwishyura wa ½ k’irangiza.
Umukino ubanza wabaye Taliki 30 Mata 2025, ubwo Barcelona yakiraga Intel Milan, amakipe yombi yari yaguye miswi anganya ibitego 3 kuri 3, mu mukino wari uryoheye ijisho.
Byongeye kwisubiramo ubwo Intel yakiraga Barcelona mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025 maze amakipe yombi yongera gusoza iminota 90 y’umukino anganya ibitego 3 kuri 3 nkuko byari byabaye ubushize.
Byabaye bgombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera maze Intel isezerera Barcelona ku bwa burembe, iishyiramo igitego cya 4.
Umukino ubwo watangiraga saa 21:00 ku masaha yo mu Rwanda, ikipe ya Intel Milan yatangiye isatira cyane izamu rya Barcelona maze ku munota wa 21 Lautaro Martínez ku mupira yari ahawe na Denzel Dumfries aba atsinze igitego cya mbere
Ku munota wa 45+1 H. Çalhanoğlu yaje kwinjiza penaliti kiba igitego cya kabiri ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gutyo Barca idakozemo.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatira izamu Intel ndetse ku munota wa 54 Eric García yishyura igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na G. Martín.
Nyuma y’iminota 6 gusa Dani Olmo, yaje kwishyura igitego cya 2 maze ummukino usubira irudubi. Gusa ku munota wa 87 Raphinha ahita ashyiramo igitego cya gatatu cya Barcelona imibare iba ibanye myinshi asore ba Simon Inzaghi.
Ku munota wa 3 winyongera F. Acerbi yaje kwishyura igitego cya gatatu maze bwa kabiri ibintu bisubira i bubisi biba ngombwako hakinwa agace ka gatatu (EXTRA TIME) nka Kamarampaka kuri uyu mukino.
Igiteranyo k’ibitego byose mu mikino yombi ni ibitego 7kuri 6.
Ku munota 99 Davide Frattesi yahise atsinda igitego kemeza ko Intel Milan igomba gukina umukino wa nyuma uzabera I Munich kuri kibuga Allianz Arena, taliki 31 Gicurasi 2025 ikazahura n’izava hagati ya Asenal na PSG , ziraza kwisobanura kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Gicurasi 2025.




