Umutwe w’inyeshyamba za M23 wongeye kugaba igitero cyihuse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wigarurira agace ka Luciga, gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, mu Teritwari ya Mwenga, kakaba kazwiho ubutunzi kamere burimo cyane cyane zahabu.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ubwo ingabo za M23 zahuraga n’abo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, maze bagashyamirana mu mirwano itamaze igihe kinini. Iyi mirwano yasize M23 igenzura Luciga, ikindi gice cy’ingenzi cy’iyo ntara gifite ubukungu bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Luciga ni agace kagaragara nk’ak’ingenzi mu bikorwa by’ubucukuzi bwa zahabu, kakaba kagarutsweho kenshi n’impande zombi zishyamiranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera akamaro gafitiye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Ibi bibaye hashize igihe gito M23 yigaruriye n’akandi gace gaherereye muri Teritwari ya Walungu, kazwi ku izina rya Kaziba, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye ku ruhande rw’uwo mutwe mu rugamba rwo kugera ku ntego zawo.
Amakuru aturuka mu batuye ako karere n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare, yemeza ko M23 ishobora gukomereza ibikorwa byayo by’igisirikare i Mwenga-Centre, ahari icyicaro gikuru cy’iyo Teritwari. Ibi bishobora gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Leta ya RDC ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba irwanira ubusugire bw’igihugu.
Ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje kuba mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro bigamije gushakira umuti w’amahoro urambye ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, byahuje Leta ya RDC n’abahagarariye umutwe wa M23. Nubwo ibiganiro bikomeje, ibikorwa bya gisirikare bihora bihindura isura y’ibibera ku butaka, bigashyira ihurizo rikomeye ku rugendo rw’amahoro.
Uko bigaragara, M23 iragenda yagura ibirindiro byayo mu bice bikize ku mabuye y’agaciro, bikaba bikomeje guteza impungenge ku bukungu n’umutekano by’akarere, mu gihe abaturage bo muri ibyo bice bagenda barushaho guhungabanywa n’iyo mirwano itarangira.