Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose babyifuza ko bashaka kwinjira mu gipolisi cy’u Rwanda nk’abapolisi bato (Cadet Course), ko kwiyandikisha bizatangirira ku cyicaro cya Polisi cy’akarere (DPU), guhera ku itariki ya 07/05/2025 kugeza 17/05/2025, kuva saa 02:00 za mu gitondo (08h00) kugeza saa 11:00 z’umugoroba (17h00) ku minsi y’akazi gusa.
Ibisabwa ku bashaka kwinjira muri Polisi:
- Kuba ari umunyarwanda.
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25.
- Kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), cyangwa afite icyiciro cya mbere cya kaminuza cyatanzwe n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (A1 IPRC).
- Kuba yarize mu mashami akurikira: ibaruramibare (Statistics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary Medicine), ubuforomo (Nursing), uburezi (Education), cyangwa “engineering”.
- Kuba afite imyitwarire myiza kandi agaragaza ubunyangamugayo mu mico no mu myifatire, bishingiye ku mahame y’umuryango nyarwanda.
- Kuba atarakorewe ibihano byo kwirukanwa burundu mu mirimo ya Leta.
- Kuba afite ubuzima buzira umuze.
- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirenze amezi atandatu.
Abujuje ibisabwa bagomba kuza bitwaje:
- Ifishi (formulaire) yuzuye neza iriho ifoto ntoya (photo passport), iboneka ku rubuga rwa Polisi: www.police.gov.rw
- Fotokopi y’indangamuntu
- Fotokopi y’impamyabumenyi
- Icyemezo cyerekana ko umuntu ari indakemwa mu mico no mu myifatire