igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AKAZI > Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23
AKAZIAMAKURU

Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 9, 2025 10:41 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye nyuma y’igihe yari amaze mu buhungiro.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique, Kabila yavuze ko “mu minsi ya vuba” azagaruka muri RDC kubera impungenge yatewe n’uko ibintu bihagaze nabi mu bijyanye n’umutekano ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu. Yavuze ko yifuza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeje kugariza igihugu.

Kabila yatangaje ko nasubira muri RDC, azahera mu burasirazuba bw’igihugu, aho intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23. Ni agace kamaze igihe kugarijwe n’umutekano muke, kagaragaramo imirwano ikomeye.

Hari amakuru avuga ko Kabila ashobora kwihuza n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ririmo umutwe wa M23, aho bivugwa ko we na Moïse Nyarugabo wahoze ari Visi-Perezida wa RDC ku butegetsi bwe, bari gutegura uko babiyungaho.

Ibi byemejwe na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, barimo Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri muri guverinoma ya Kinshasa, ubu akaba ari umuvugizi wa Moïse Katumbi. Abinyujije ku rubuga X (rwakusimbuye Twitter), Kamitatu yagize ati: “Icyemezo cya Joseph Kabila cyo kujya mu burasirazuba bw’Igihugu, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si igikorwa gisanzwe: ni ubutumwa bukomeye ku hazaza h’Igihugu cyacu.”

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bumaze igihe bushinja Kabila kuba umwe mu baterankunga bakuru ba M23, ariko we n’abo bafatanyije bakaba barakomeje guhakana ibyo birego, basaba leta gutanga ibimenyetso bifatika byashingirwaho.

Kugaruka kwa Kabila muri RDC bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bibera mu karere, cyane cyane mu bijyanye na politiki n’umutekano.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umujyanama wihariye wa Perezida wa leta zunze ubumwe za America yakiriwe na perezida Kagame
Next Article Perezida Kim yerekanye ubushobozi bwa Koreya y’amajyaruguru ku ntwaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Igisirikare cya Amerika kigiye kongera ikoreshwa rya ‘drones’ nyuma yo kwigira ku ntambara ya Ukraine

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kongera ingano ya ’drones’ gikoresha ku buryo buri diviziyo yacyo, izajya iba…

2 Min Read
AMAKURU

Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo

Polisi yo mu majyepfo yatagaje ko baje bufata abaforomo babashinja kwiba imiti bakayigurisha abandi bagiye kuyicuruza kuri cyamunara Ku wa…

2 Min Read
AMAKURU

Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yasabye ko intambara ziri kwibasira…

3 Min Read
AMAKURUUBUREZI

Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kaminuza ya Harvard igomba kutazongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse  ikirukana n’abari basanzwe bayigamo bakajya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?