Uwahoze ari perezida ya Congo Joseph Kabila agiye gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo abe yakurikiranwa n’amategeko aryozwe ibwaha ashinjwa byo kugambanira igihugu.
Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yatangaje ko Ubushinjacyaha bw’Igisirikare (FARDC) bwandikiye Sena busaba ko Senateri Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa kugira ngo atangire gukurikiranwa ku byaha birimo ubugambanyi, kwifatanya n’umutwe utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 30 Mata 2025, nyuma y’uko Leta ya Congo ishinja Kabila, wahoze ari Perezida w’igihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Bivugwa ko afitanye imikoranire n’ihuriro rya AFC/M23, umutwe urwanya Leta ugenzura ibice binini byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Kabila bivugwa ko yageze i Goma ku wa 18 Mata 2025, umujyi uri mu maboko ya AFC/M23, ibintu Leta y’iki gihugu yabonye nk’ikimenyetso cy’imikoranire n’uwo mutwe. Bityo, hatangajwe ko hagiye gufatwa imitungo ye. Gusa abantu be ba hafi bavuze ko yari yitabiriye ibiganiro bigamije amahoro.
Minisitiri Mutamba yavuze ko Kabila ari mu bashinze umutwe wa AFC/M23 kandi ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba. Yashimangiye ko akurikiranwe nka Senateri aho kuba nk’uwahoze ari Perezida, bityo ko ubudahangarwa afite nka Senateri ari bwo bushobora kumuvanwaho na Sena kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Ku ruhande rwe, muri Werurwe 2025, Kabila yahakanye ibyo birego, avuga ko iyo aba akorana na AFC/M23, intambara yo mu burasirazuba yari kuba yararushijeho gukara. Ishyaka rye PPRD na ryo ryatangaje ko nta gihamya y’uko Kabila yageze i Goma, kandi ko n’iyo yaba yaragiye, bitafatwa nk’ikimenyetso cy’uko akorana n’uwo mutwe.