Mukandayisenga Jeannine umwataka wa Yanga Princess uzwi nka ’Kaboyi’ yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ikina Shampiyona ya Tanzania.
Hari mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri iyi kipe, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Umunyarwanda Ndayisenga uzwi nka Kaboyi yegukane igihembo cy’uwabaye rutahizamu mwiza, dore ko amaze gutsinda ibitego 16. Birimo 13 byo muri Shampiyona na bitatu byo mu Gikombe cy’Igihugu.
Uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe y’abagore ya Young Africans ku masezerano y’imyaka ibiri, dore ko mu Ukuboza 2024, ari bwo Kaboyi yerekeje muri Tanzania gukinira iyi kipe avuye muri Rayon Sports aho yatanzweho ibihumbi 3 000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kugura amasezerano yari asigaje.
Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 avuye mu ikipe y’Inyemera aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports y’Abagore kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2024, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.
Yanga Princess yerekeje isanzwe ihangana bikomeye na Simba Queens muri ruhago y’abagore muri Tanzania.
Muri rusange, myugariro w’Umunya-Nigeria, Uzoamaka Igwe ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Yanga Princess.


