Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo 12 bo mu karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo Murenge wa Ngamba ndetse no mu wa Rukoma. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bagabo bari bafite ibikoresho bitera ubwoba abaturage.
Ni ibikoresho birimo amapiki n’ibitiyo bitwazaga bagiye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajepfo yatangaje ko yataye muri yombi abagabo Cumi na Babiri bo mu Karere ka Kamonyi, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amabuye y’agaciro bafatiwe mu Murenge wa Ngamba ndetse no mu wa Rukoma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bagabo bari bafite ibikoresho bitera ubwoba abaturage.
Ni ibikoresho birimo amapiki n’ibitiyo bitwazaga bagiye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu bihe bitandukanye, hari abaturage bashyize mu majwi abakora ibyo bikorwa kubasagarira no kutorohera inzego z’ibanze.
SP Habiyaremye yavuze ko nta na rimwe Polisi y’u Rwanda izahanganira abishora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati: “Turasaba ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kuduha amakuru kugira ngo ubu bucukuzi bukomeze gukumirwa.”
Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko muri uyu mukwabu bafashe undi mugabo wo mu Murenge wa Kayenzi waguraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.