igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 4, 2025 1:17 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo 12 bo mu karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo Murenge wa Ngamba ndetse no mu wa Rukoma. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bagabo bari bafite ibikoresho bitera ubwoba abaturage.

Ni ibikoresho birimo amapiki n’ibitiyo bitwazaga bagiye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajepfo yatangaje ko yataye muri yombi abagabo Cumi na Babiri bo mu Karere ka Kamonyi, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amabuye y’agaciro bafatiwe mu Murenge wa Ngamba ndetse no mu wa Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bagabo bari bafite ibikoresho bitera ubwoba abaturage.

Ni ibikoresho birimo amapiki n’ibitiyo bitwazaga bagiye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu bihe bitandukanye, hari abaturage bashyize mu majwi abakora ibyo bikorwa kubasagarira no kutorohera inzego z’ibanze.

SP Habiyaremye yavuze ko nta na rimwe Polisi y’u Rwanda izahanganira abishora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Ati: “Turasaba ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kuduha amakuru kugira ngo ubu bucukuzi bukomeze gukumirwa.”

Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko muri uyu mukwabu bafashe undi mugabo wo mu Murenge wa Kayenzi waguraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke
Next Article Ibya Rayon bikomeje kujya ahabi cyane
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
May 21, 2025
Ibihano bishya ku Burusiya
May 21, 2025
BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
May 21, 2025
Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi

Mu karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze kumenyekana ibirindiro bine bikomeye birimo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya…

3 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Alain Mukuralinda yashyinguwe mu cyubahiro

Ku wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo habereye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda, wari…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Museveni asanga Ukraine Ishukwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi

Intamabara ikomeje guhanganisha U Burusiya na Ukraine mu mboni za Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona ko abo mu…

2 Min Read
AMAKURU

Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi

Intama y’umuturage wo mu Karere ka Rubavu, yabyaye abana batandatu bitungura benshi, gusa nyuma isekurume ebyiri muri zo zahise zipfa.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?