RIB yataye muri yombi Murindabyuma Jean w’imyaka 48 na Shema Tharcisse w’imyaka 59, bari barakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Gasura mu Karere ka Karongi bagahamwa n’icyaha cya Jenoside.
Batawe muri yombi taliki 29 Mata 2025, mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura mu Mudugudu wa Gatoki
Uyu Murindabyuma Jean umwe muri bo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka umunani hamwe n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro izwi nka TIG maze ntiyanyubahiriza. Shema Tharcisse we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 maze ahunga ubutabera bw’igihugu.
Nyuma yo gutabwa muru yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura ibindi birimo no gusaba imyanzuro y’urukiko Gacaca kugira ngo bashyikirizwe igororero bakore igihano bahawe birakurikiraho.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rushishikariza abantu kujya batanga amakuru ku bantu bakatiwe n’inkiko bakidegembya kandi barakatiwe n’Inkiko.
RIB kandi yongeye kubwira abantu ko icyaha cya jenoside ari icyaha kidasaza, ko uwakigizemo uruhare wese byanze uko byagenda kose azabizwa.
Icyaha cya Jenoside giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.