Mu Karere ka Karongi, Umukobwa uri mu kigero k’imyaka 30 yasanzwe hafi y’umuhanda yapfuye, hakekwa ko yishwe bamaze kumusambanya.
Ibi byabaye tariki 19 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura.
Mu ma Saa Moya n’Igice z’umugoroba umugore witwa Nyirabagwira Thérèse, Umuyobozi w’Isibo yatashye avuye mu isoko abona inkweto mu muhanda
Kuko imvura yari iri gutonyangaga aabanze guca mu rugo kuzana umutaka, anabimenyesha umuturanyi ngo aze barebe ibyo uko bimeze.
ubwo bahageraga munsi y’umuhanda bahasanze igikapu igikapu kirimo Bibiliya na mudasobwa, bigiye hepfo gato babona hari umukobwa waphuye basanga banamuzi.
Saïba Gashanana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, aganira n’ IGIHE dukesha iyi nkuru yavze ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano ubu bakaba bari gukora iperereza.
Yagize ati “Ikigaragara bamwishe bamaze kumusambanya, kuko yari yambitswe ubusa yanahambirijwe igitambaro ku munwa. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Mukanya tugiye gukorana inama n’abaturage tubahe ubutumwa bw’ihumure tunabasabe ko baduha amakuru yafasha mu iperereza”.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye aho uri gukorerwa isuzuma gusa biteganyijwe ko bawohereza woherezwa i Kigali ukorerwe isuzuma ry’isumbuyeho.