Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni yaguze yarakoreshejwe yamuviriyemo ibyago byo gufungwa burundu, kugeza ubu akaba amaze imyaka 15 muri gereza ku cyaha we avuga ko atakoze.
Uwo Clement Munyau Katiku afunzwe burundu muri gereza ya Kamiti Maximum, nyuma y’uko yaguze iyo telefoni igendanwa yakoreshejwe bakunze kwita ‘okaziyo’, ayiguriye umukobwa we ngo amushimishe kubera ko yari agiye kujya kuri Kaminuza kandi ashaka kugenda afite telefoni nziza.
Iyo telefoni avuga ko yayiguze Amashilingi ya Kenya 2000 ayigura n’umukozi wo ku buruhukiro bw’ibitaro witwa Justus.Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, cyatangaje ko iyo telefoni ngo yayiguze yumva ari telefoni ishimisha umukobwa we nk’impano amuhaye nk’umunyeshuri mushya wa Kaminuza.
Uwo wagurishije iyo telefoni kuri Clement Munyau ngo yamubwiraga ko ayigurishije kuko akeneye amafaranga cyane kugira ngo ajye gushyingura nyina wari wapfuye kandi atuye kure mu cyaro, maze muganga yemera kuyigura kugira ngo afashe mugenzi we.
Munyua avuga ko ibintu byose byari bimeze neza nta kibazo, ariko hashize ukwezi kumwe, ubwo yatangiye kwakira telefoni zimuhamagara rimwe na rimwe zitanagaragara.Yagize ati, “ ubwo umuyobozi wanjye mu kazi yarampamagaye mu biro bye, ambwira ko hari abantu bajya bamuhamagara bamubaza aho ndi, nyuma gato hahita haza abashinzwe iperereza bansanga mu kazi batangira kumbaza”.
Ubwo umukobwa we ngo yari yamaze kumubwira ko yahamagawe kuri sitasiyo ya polisi nawe kubazwa kuri iyo telefoni ariko iperereza rirakomeza kugeza bigeze no kuri Se wayiguze nawe atabwa muri yombi.Nyuma byaje kugaragazwa ko iyo telefoni yari iy’umuntu wari umuyobozi muri banki nkuru ya Kenya wishwe mu 2009, telefoni ye ibura muri icyo gihe yicwa. Mu buryo atari azi nawe, iyo ni yo telefoni Munyua yaje kugura ayiha umukobwa we nk’impano, ayigura atazi ko ishobora kuba intandaro yo gutuma azafungwa iteka ryose.
Yagize ati, “ Nyuma yo gusobanura uwari nyir’iyo telefoni mbere na mbere, batangiye kureba mu bitabo byo ku bitaro, biza kugaragara ko ku itariki 23 Ukuboza 2009, mu ijoro uwari nyir’iyo telefoni yishwemo, nari nakoze izamu rya nijoro ku bitaro bya KNH.
Nubwo byari bimeze bityo, abashinzwe iperereza bansabye kugaragaza ko uko nabonye iyo telefoni ndabikora, n’uwo musore twayiguze yemera ko koko yayingurishije”.
Munyua avuga ko nubwo yasobanuye ibishoboka byose, byarangiye akatiwe gufungwa imyaka 30, ariko habaho kujurira igifungo kirongerwa, akatirwa gufungwa burundu muri gereza.Uwo muganga avuga ko ubu amaze imyaka 15 ku cyaha atakoze kuko atari azi iby’iyo telefoni. Yagize ati, “Rwose nafunzwe binyuranyije n’amategeko, nafungiwe icyaha ntakoze. Nari nsanzwe nkora ubuvuzi bwo kubaga ubwonko, kandi nta murwayi n’umwe wigeze amfira mu biganza n’umwe, ubwo icyaha gikomeye nakoze ni ukugura telefoni yakoze?”