Kera kabaye Putin yemeye kuganira na Ukraine

Perezida w’u Busiya Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine butabanje gushyiraho amananiza.

Prezida w’U Burusiya Vladimir Putin Yemeye gusubukura ibiganiro na Ukraine nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya bye, Kremlin. Ibi yabyemereye mu biganiro yagiranye n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff.

Dmitry Peskov Umuvugizi w’ibi biro bya Prezida Putin

Yagize ati “mu biganiro byamuhuje n’intumwa ya Trump, Perezida Putin yashimangiye ko uruhande rw’u Burusiya rwiteguye gusubukura ibiganiro n’u Burusiya nta yandi mananiza abayeho.”

Ibi U Burusiya bwabitangaje mu gihe Perezida Trump na Zelensky bagiranye ibiganiro  i Vatican ku wa 26 Mata 2025 ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Fransis.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version