igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
AMAKURU

Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 17, 2025 11:00 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga Akagari ka Kagasa, umugabo witwa Habiyambere Abdou uri mu kigero cy’imyaka 48, yagiye muri kantine kugura isambusa zishyushye bamubwira ko izihari zidashyushye.  

Yahise abona bagenzi be barimo barya ibiryo biriho inyama nawe ahita abyaka nyuma y’akanya gato abaryaga byabiryo baje gusigaza inyama ni uko arayibasaba ngo ayirire itaza gupfa ubusa, bamaze kuyimuha nawe ayimira nk’umira ibinini birangira imuhitanye.

Amakuru dukesha ATV NEWS avuga ko nyuma yo kuyimira abari aho bagerageje kumufasha kuyimukiza, bamusuka amazi ndetse n’isosi ariko byose biba iby’ubusa.

Nyiri kantine yagize ati: “Yaje yaka isambusa zishyushye asanga zashize hari izishyushye gake, yahise anyaka ibiryo biriho inyama arabirya amaze kubirya bagenzi be basigaza inyama bavuga ko ari ikinure. Umusaza aravuga ati ‘Yimpe nyirye’ yahise ayimira nkumira ibinini ahita atangira gusasa imigeri, turaza tugerageza kuyimukiza ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye imuhitanye.”

Mukabaranga Jeanette umugore wa nyakwigendera amusigiye abana ikenda, yaje atabaye nyuma yo kubwirwa ko umugabo we apfuye aboneraho no gusaba ubufasha bwo kumushyingura.

Yagize ati: “Haje umugabo ambwira ko umugabo wange apfuye ubundi ahita yiruka, nange nje nsanga abantu bari kumusuka amazi, mpageze namukozeho ngo numve ko agihumeka ariko biba iby’ubusa. Namufunze amazuru nk’iminota 30 mbona ntanyeganyega mpita mbwira abari aho ngo byarangiye. Bahise bahamagara abashinzwe umutekano baraza batwara umurambo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje iby’aya makuru avuga ko bayabwiwe na nyiri kantine.

Yagize ati: “Nyiri Kantine niwe watubwiye aya makuru, ko Habiyambere yamize inyama ikamuhitana, twahise tuhagera n’abaganga gusa dusanga yamaze gushiramo umwuka ubu yagiye kubitaro by’imasaka. Umurambo we wagiye gusuzumwa ngo harebwe icyamwishe niba nta kindi kibyihishe inyuma.”

Habiyambere Abdou w’imyaka 48 asize abana 9 n’umugore.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article ”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
Next Article Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
May 17, 2025
Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
May 17, 2025
”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Hamas irahamagarira amahanga kwamagana umugambi wa Trump wo Kwimura abatuye muri Gaza.

Hamas yahamagariye amahanga kwamagana umugambi wa prezida wa leta zunze ubumwe za America wo gushaka kwimura abanye palisitine muri Gaza.…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Biratangaje: Umugore wo mu Bwongereza yibarutse umwana nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we

Mu Bwongereza, umugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36, yibarutse umwana wa mbere nyuma yo guterwa nyababyeyi yahawe n’umuvandimwe we. Ni…

2 Min Read
AMAKURU

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?