Mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga Akagari ka Kagasa, umugabo witwa Habiyambere Abdou uri mu kigero cy’imyaka 48, yagiye muri kantine kugura isambusa zishyushye bamubwira ko izihari zidashyushye.
Yahise abona bagenzi be barimo barya ibiryo biriho inyama nawe ahita abyaka nyuma y’akanya gato abaryaga byabiryo baje gusigaza inyama ni uko arayibasaba ngo ayirire itaza gupfa ubusa, bamaze kuyimuha nawe ayimira nk’umira ibinini birangira imuhitanye.
Amakuru dukesha ATV NEWS avuga ko nyuma yo kuyimira abari aho bagerageje kumufasha kuyimukiza, bamusuka amazi ndetse n’isosi ariko byose biba iby’ubusa.
Nyiri kantine yagize ati: “Yaje yaka isambusa zishyushye asanga zashize hari izishyushye gake, yahise anyaka ibiryo biriho inyama arabirya amaze kubirya bagenzi be basigaza inyama bavuga ko ari ikinure. Umusaza aravuga ati ‘Yimpe nyirye’ yahise ayimira nkumira ibinini ahita atangira gusasa imigeri, turaza tugerageza kuyimukiza ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye imuhitanye.”
Mukabaranga Jeanette umugore wa nyakwigendera amusigiye abana ikenda, yaje atabaye nyuma yo kubwirwa ko umugabo we apfuye aboneraho no gusaba ubufasha bwo kumushyingura.
Yagize ati: “Haje umugabo ambwira ko umugabo wange apfuye ubundi ahita yiruka, nange nje nsanga abantu bari kumusuka amazi, mpageze namukozeho ngo numve ko agihumeka ariko biba iby’ubusa. Namufunze amazuru nk’iminota 30 mbona ntanyeganyega mpita mbwira abari aho ngo byarangiye. Bahise bahamagara abashinzwe umutekano baraza batwara umurambo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje iby’aya makuru avuga ko bayabwiwe na nyiri kantine.
Yagize ati: “Nyiri Kantine niwe watubwiye aya makuru, ko Habiyambere yamize inyama ikamuhitana, twahise tuhagera n’abaganga gusa dusanga yamaze gushiramo umwuka ubu yagiye kubitaro by’imasaka. Umurambo we wagiye gusuzumwa ngo harebwe icyamwishe niba nta kindi kibyihishe inyuma.”
Habiyambere Abdou w’imyaka 48 asize abana 9 n’umugore.