Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Leta y’u Rwanda yanenze bikomeye ibirego bishinjwa ingabo zayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Congo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri kwica abaturage bayo no gutera ibisasuku butaka bwayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aherutse kubwira ikinyamakuru Deutsche Welle ko u Rwanda ruhungabanya ibikorwa by’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO), ndetse rugatera abaturage ba Congo ibisasu.

Ibi birego byamaganywe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wavuze ko ari ugushaka kuyobya uburari, ndetse ko RDC ikomeje guhisha ubushobozi buke bwayo mu kurinda abaturage bayo basigaye bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera imbere mu gihugu.

Makolo yagize ati:

“Ntabwo ari Abanyarwanda bari kwica muri Beni, Ituri, Kwamouth, Goma, Minembwe cyangwa Uvira. Ni imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, VDP Wazalendo, ndetse n’abafatanyabikorwa babo FARDC/FDLR, bafashwa bakanahabwa amafaranga na Leta ya RDC.”

U Rwanda ruvuga ko raporo za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri RDC (OHCHR) zigaragaza ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa na FARDC, FDLR n’indi mitwe ifitanye isano na Leta ya Congo.

Makolo yibukije ko ingabo za Congo arizo zarashe abaturage bo mu Minembwe ndetse zanakoze ibitero ku butaka bw’u Rwanda, urugero rukomeye rukaba urwabaye ku wa 27 Mutarama 2025 mu mujyi wa Gisenyi, ahishwe abantu 16.

Yagize ati:

“Ni igisirikare cya RDC gitera amabombe mu basivili kitarobanura, aharimo no mu Rwanda. Ni nde uri kurasa muri Minembwe? Ni FARDC na VDP/Wazalendo biri kwibasira Abanyamulenge, Abanye-Congo yihakana.”

Ku bijyanye n’ibiganiro bigamije amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, Makolo yavuze ko Leta ya Congo ari yo yanze kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yagiye asinywa, arimo ayabereye i Nairobi, Luanda n’i Addis Abeba.

Yagize ati:

“Inshuro zose ni RDC yaciye intege umuhate w’amahoro, yanga ibiganiro, yubura imirwano, ikoresha imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro.”

Ibi birego bikomeje kuvugwa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri hagati mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko amasezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Kamena 2025 i Washington D.C.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version