igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro
AMAKURUPOLITIKE

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 17, 2025 11:15 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda yanenze bikomeye ibirego bishinjwa ingabo zayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Congo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri kwica abaturage bayo no gutera ibisasuku butaka bwayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aherutse kubwira ikinyamakuru Deutsche Welle ko u Rwanda ruhungabanya ibikorwa by’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO), ndetse rugatera abaturage ba Congo ibisasu.

Ibi birego byamaganywe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wavuze ko ari ugushaka kuyobya uburari, ndetse ko RDC ikomeje guhisha ubushobozi buke bwayo mu kurinda abaturage bayo basigaye bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera imbere mu gihugu.

Makolo yagize ati:

“Ntabwo ari Abanyarwanda bari kwica muri Beni, Ituri, Kwamouth, Goma, Minembwe cyangwa Uvira. Ni imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, VDP Wazalendo, ndetse n’abafatanyabikorwa babo FARDC/FDLR, bafashwa bakanahabwa amafaranga na Leta ya RDC.”

U Rwanda ruvuga ko raporo za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri RDC (OHCHR) zigaragaza ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa na FARDC, FDLR n’indi mitwe ifitanye isano na Leta ya Congo.

Makolo yibukije ko ingabo za Congo arizo zarashe abaturage bo mu Minembwe ndetse zanakoze ibitero ku butaka bw’u Rwanda, urugero rukomeye rukaba urwabaye ku wa 27 Mutarama 2025 mu mujyi wa Gisenyi, ahishwe abantu 16.

Yagize ati:

“Ni igisirikare cya RDC gitera amabombe mu basivili kitarobanura, aharimo no mu Rwanda. Ni nde uri kurasa muri Minembwe? Ni FARDC na VDP/Wazalendo biri kwibasira Abanyamulenge, Abanye-Congo yihakana.”

Ku bijyanye n’ibiganiro bigamije amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, Makolo yavuze ko Leta ya Congo ari yo yanze kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yagiye asinywa, arimo ayabereye i Nairobi, Luanda n’i Addis Abeba.

Yagize ati:

“Inshuro zose ni RDC yaciye intege umuhate w’amahoro, yanga ibiganiro, yubura imirwano, ikoresha imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro.”

Ibi birego bikomeje kuvugwa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri hagati mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko amasezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Kamena 2025 i Washington D.C.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kicukiro: Umugabo yamize inyama nk’umira ibinini iramuhitana
Next Article U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 bari baragizwe imbohe na FDLR muri RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Yakingiranye nyir’urugo ngo amwibe inka birangira bayimutesheje

Ni uwitwa Tuyisenge Boniface urimu kigero k’imyaka 28 yamavuko wafashwe ubwo yari amaze kwiba inka mu rugo rwa Nkundimana Philppe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
AMAKURU

U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba

Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline ukina filime z’ubusambanyi yiyamye ababimunengera

Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline, umunyarwandakazi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwiyama…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?