Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138

Muri Nigeria, icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138 guhera muri Mutarama 2025, nk’uko bigaragarazwa muri raporo yatangajwe n’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo (The Nigeria Centre for Disease Control and Prevention ‘NCDC’).

Iyo raporo ivuga ko abo 138 bishwe n’icyo cyorezo guhera muri Mutarama kugeza ku matariki 15 Gicurasi 2025, iyo mibare ikaba igize 19.3% by’abanduye icyo cyorezo muri rusange muri ayo mezi abanza y’umwaka wa 2025.

Iyo raporo kandi igaragaza ko imibare y’abishwe n’icyo cyorezo yiyongereye, kubera ko mu mezi nk’ayo mu mwaka wa 2024, icyo cyorezo cyishe 18.0 % y’abari bacyanduye muri rusange.

Muri iyo raporo byasobanuwe ko muri rusange abanduye icyo cyorezo ari abantu 717 muri Leta ya Epi, ariko no mu zindi Leta enye zirimo Ondo, Edo, Bauchi, ndetse na Benue zo muri Nigeria, na zo zagaragayemo icyo cyorezo muri iki cyumweru.

Iyo raporo kandi yagaragaje ko 71% by’abanduye icyo cyorezo bagaragaye muri Leta eshatu, harimo 30% Ondo, 25% muri Leta ya Bauchi, 16% muri Leta ya Taraba.

Icyo cyorezo kandi ngo cyibasira cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 21 na 30, kandi kikagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo kurusha uko kigaragara bantu b’igitsina gore.

Ikigo cya NCDC cyatangaje ko muri iyi minsi ya vuba aha, nta mukozi wo mu nzego z’ubuzima wanduye icyo cyorezo, ariko ko muri rusange guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, hari abakozi bo mu nzego z’ubuzima bagera kuri 22 bacyanduye.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko icyo kigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasobanuye ko gahunda zo gukumira no kurwanya icyo cyorezo zikomeza kubangamirwa no kuba abacyanduye batinda kugaragara, kuba hari abantu benshi badakunda kujya kwa muganga nubwo baba barwaye, ikindi kuba nta makuru menshi abantu bafite kuri icyo cyorezo kandi batuye bice cyamaze kugeramo.

Ikindi rero ngo ni ukuba n’inzego z’ubuzima zidakora neza, ibyo byose bigatuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.

Bimwe mu bimenyetso by’icyo cyorezo cya Lassa Fever harimo kugira umuriro mwinshi, kuruka, kugira isesemi nyinshi, kuribwa mu nda, kubabara imikaya, kubabara mu ngingo, ndetse no kugira umunaniro mwinshi.

Ikigo cya NCDC cyaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage b’aho muri Nigeria, gukomeza kugira isuku, gutanga amakuru igihe umuntu agaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo, ndetse no kwirinda gukora ku matembabuzi y’abamaze kucyandura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version