AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe

Abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abana bo mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Abdullah (King Abdullah Specialist Children’s Hospital) biherereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, babashije gutandukanya abana b’impanga bakomoka muri Eritrea, Asma na Someya, bari bavutse bafatanye ku mutwe.

Iyo operation y’amasaha 15 n’iminota 30, yakozwe n’itsinda ry’abaganga 36 b’inzobere mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi, iyobowe na Dr. Abdullah Al Rabeeah, uyobora Ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’imfashanyo z’abantu (KSrelief). Ni igikorwa cyakozwe hakurikijwe amabwiriza y’ubuyobozi bwa Arabie Saoudite, ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse mu kubaga ubwonko no gukoresha mikorosikopi z’ubuvuzi.

Dr. Al Rabeeah yavuze ko iri barura ryanditse amateka kuko ari operation ya 64 yo gutandukanya impanga yakozwe binyuze muri gahunda yihariye ya Arabie Saoudite yo kuvura abana bavutse bafatanye, imaze kwakira abarwayi barenga 149 baturutse mu bihugu 27 mu gihe cy’imyaka 35 ishize.

Dr. Moutasem Azzubi, inzobere mu buvuzi bw’ubwonko bw’abana, yasobanuye ko Asma na Someya bari bafatanye amagufa y’umutwe, ingobyi z’ubwonko, imiyoboro y’amaraso. Yavuze ko iriya operation yakozwe mu byiciro bine birimo kubaga no gufunga imiyoboro ihuriweho, hamwe no gutegura uruhu hakoreshejwe utubumbe twagura uruhu (tissue expanders) mu gihe cy’amezi menshi mbere y’itandukanywa.

Umuryango w’aba bana wagaragaje ishimwe rikomeye ku buyobozi bwa Arabie Saoudite ku bw’ubu bufasha bw’ubuzima bw’agaciro, ndetse bashimira n’uburyo bakiriwe neza n’ineza bagiriwe muri icyo gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version