Uwitwa Muhawenimana Caritas ufite imyaka 23 y’amavuko yatwe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu magambo yanditse mu butumwa yasangije abandi ku rubuga rwa WhatsApp, ni amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yumvikanisha ko we azibuka abahutu aho kugirango yibuke abatutsi bishwe.
Uyu asanzwe akora akazi ko mu rugo ruri mu mugi wa Kigali Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko mu Mudugudu wa Kavumu.
Ubusanze kavukire ye ni mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare. Bivugwa ko akigera mu wa kane w’amashuri abanza yahise areka ishuri agana akazi ko mu rugo nk’uko ikinyamakuru Kigali today dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Leave a Comment