Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone yongeye gusubukura igitaramo yari afite i Kigali muri Mutarama 2025, aho cyashyizwe ku wa 25 Gicurasi 2025.
Nyuma y’uko Jose Chameleone yari yatumiwe i Kigali mu gitaramo cya mbere kigasubikwa habura iminsi mike, kuri ubu yongeye gutumirwa ku nshuro ya kabiri mu gitaramo kizaba tariki ya 25 Gicurasi 2025 mu nyubako ya Kigali Universe.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byari byatangajwe ko tariki ya 03 Mutarama 2025, Jose Chameleone yagombaga gutaramira i Kigali mu nyubako ya Kigali Universe.
Icyakora byageze mu Ukuboza afatwa n’uburwayi biba ngombwa ko ajya kwivuriza muri Amerika.
Kuri ubu Jose Chameleone agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko avuye kwivuriza muri Amerika, ubu akaba ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwisuzumisha kugira ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Kuva muri Gashyantare 2022, Chameleone yakomeje gutangaza ko azataramira i Kigali, ariko abantu bagategereje amaso agahera mu kirere.