igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kigali: Umugabo akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kigali: Umugabo akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw
AMAKURU

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 10:44 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bishingiye ku bigo by’ubucuruzi afite nka rwiyemezamirimo byatumye abantu bamwizera ngo bakorane, nyuma biza kugaragara ko hari harimo uburinganya.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 15 Gicurasi 2025, yasobanuye ko uyu mugabo abantu bamuzi nk’umushoramari ukomeye kandi bashobora kwizera nyamara byose birimo ubutekamutwe bukomeye.

Azwiho kugira ibigo bikora ubukomisiyoneri mu by’ubwishingizi, gucuruza imodoka n’ibikoresho byazo, gucuruza ibitabo n’ibindi kandi byanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere.

Yasobanuye ko ibyo bigo byose kuba byanditse nta kibazo ko ahubwo ikibazo ari uko yagiye yitwaza amazina y’ibyo bigo agakora ubutekamutwe akurikiranyweho.

Yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2025 nyuma y’uko abantu 12 batanze ibirego muri RIB bavuga ko uyu mugabo yabatse amafaranga ngo abatumirize imodoka.

Dr. Murangira ati “Muri ibyo birengo by’abantu 12 iyo uteranyije amafranga na we ubwe adahakana ko yakiriye aba miliyoni 142 Frw. Yagendaga abaka ‘avance’ ku modoka bashimye ababwira ko azayitumiza ariko kugeza ubu nta n’imwe yigeze iza kandi dukeka ko hari n’abandi bantu bari baratinye kurega kuko hari n’ibindi tumekekaho birimo gushakira abantu Visa no kubafasha kubona amashuri hanze y’Igihugu.”

Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuri serivisi bishyura nta kintu na kimwe kigaragaza ko aho bazatse zihatangirwa koko.

Ku cyo gucuruza imodoka zitumizwa mu mahanga Dr. Murangira yagize ati “Kuki nguha amafaranga yo kujya kurangura. Abantu bahimbye imitwe ngo nkora iki, nta gishoro afite noneho igishoro ngo kizava muri ya mfaranga abantu bamuha. […] Niba umuntu acuruza imodoka nazizane mugure izo mureba. Ngo mpa amafaranga nyigutumirize, ese ubwo wayitumirije wowe cyangwa ukigirayo.”

Yongeyeho ko usanga abo bantu bakora gutyo bavuga ko bazicuruza ku biciro bito, ariko abantu bakwiye kwibaza aho bo baba bazirangura abandi batazi.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Al-Qaeda yemeje ko yakoze mu jisho Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traore
Next Article Justin Bieber yavuze ko nta hohoterwa yakorewe na Sean Combs Diddy
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine byo guhagarika intambara nta gitutu ashaka

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyahagarika intambara…

2 Min Read
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)

Karidinali Robert Francis Prevost wo muri Amerika yatorewe kuba papa wa 267 Nyuma y’amatora y’abakaridinali yabaye inshuro 3 zose asise…

2 Min Read
AMAKURU

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?