igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
AMAKURUMU MAHANGA

Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 9:57 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga ibikorwa by’ingenzi birimo banki n’ibibuga by’indege biherereye mu bice biri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23. Ibi bikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi byafunzwe nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya RDC yavuze ko ifungwa ry’ibibuga by’indege ryakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’ikirere cy’igihugu, gusa ntiyasobanuye impamvu nyayo yatumye hafungwa na banki zikorera muri ibyo bice. Ibi byazamuye impaka ndende mu baturage ndetse n’inzego zitandukanye zirimo Kiliziya Gatolika, zigaragaza ko icyo cyemezo cyabaye igihombo gikomeye ku mibereho y’abaturage.

AFC/M23 yo isobanura ko ubwo imirwano yakomeraga mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, ingabo za Leta ya RDC zasenye ibice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege, harimo n’umunara w’ubugenzuzi, kugira ngo bidakoreshwa n’inyeshyamba nyuma y’uko bafashe uwo mujyi. Ibi bikorwa byangije byinshi mu bikorwaremezo, bikabangamira ubwikorezi n’itumanaho ry’indege muri ako gace.

Musenyeri Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya Congo (CENCO), yavuze ko gufunga ibi bikorwa by’ingenzi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage basanzwe batuye mu bice bifitwe na AFC/M23.

Yagize ati: “Imbaraga Leta yashyize mu ntambara ziri guhungabanya ubukungu bw’igihugu, kandi ziri kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abatuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege ryatumye imiryango myinshi ibaho mu buzima bukomeye cyane.”

CENCO yatangaje ko yahuye n’impande zombi harimo Leta ya RDC ndetse na AFC/M23 mu biganiro byihariye bigamije kumva ibyo buri ruhande rusaba, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’iyi ntambara. Nyuma y’ibyo biganiro, Kiliziya Gatolika isaba ko habaho ibiganiro byimbitse hagati y’impande zombi, bitaziguye, kugira ngo bashake ibisubizo binyuze mu nzira y’amahoro aho gukomeza inzira y’intambara.

CENCO kandi yatangaje ko iteganya kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Félix Tshisekedi mu minsi iri imbere, kugira ngo yumve aho ahagaze kuri iki kibazo, ndetse anagaragaze uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi byatangajwe mu gihe ibice bimwe na bimwe by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bikomeje kuguma mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, ibintu biteye impungenge ku mutekano, ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage batuye muri ako gace.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amerika yashinjwe umugambi wo kwimurira Abanya-Palestine muri Libya Leta z’unze ubumwe za Amarica zirashinjwa kwimura Abanya-Palestine muri Africa
Next Article Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
May 19, 2025
DRC: Urubyiruko ruyoboye abandi ruri kwamagana ihohoterwa rikorerwa abacuruzi rikozwe n’abasirikare
May 19, 2025
Ba nyir’inzu bakomeje kwitendeka ku bakodesha; Umuti w’iki kibazo uzaba uwuhe?
May 19, 2025
Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere
May 19, 2025
Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abanyarwanda babiri bamaze gusoza mu ishuri rya gisirikare mu gihugu cy’Ubwongereza

Abanyarwanda babiri, aribo Officer Cadet Mugisha Blaine na Yuhi Cesar bamaze gusoza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare…

2 Min Read
AMAKURU

RUTSIRO : ABAZAMU BACUCUYE IKIGO CY’AMASHURI BARI BASHINZWE GUCUNGIRA UMUTEKANO

Abazamu barindaga izamu ry'ikigo cya G,S Rambura cyo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro ho mu ntara y'uburengerazuba batawe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Kavumu: Ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabye igitero simusiga kuri M23, hapfa abasirikare benshi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Mata 2025, ingabo za Leta ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, bagabye igitero simusiga…

2 Min Read
AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by'abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y'icapiro…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?