Kiliziya Gatolika ku Isi yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje ko hashyizweho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Iki cyunamo cya Papa Francis kizatangira ku wa Gatandatu tariki 26 Mata, nyuma yo kumushyingura.

Muri iki gihe cy’icyunamo muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican hazajya habera Misa n’ibikorwa biri mu murongo wo kuzirikana Papa Francis. Bizarangira ku wa 4 Gicurasi.

Biteganyijwe kandi ko iyi minsi icyenda y’icyunamo izubahirizwa no mu zindi kiliziya zo hirya no hino ku Isi.

Mu gihe habura amasaha make ngo Papa Francis ashyingurwe, ibikorwa byo kumusezeraho birakomeje, aho bimaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 20.Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzaba ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version