Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu 33 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu murwa mukuru, Kinshasa.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC yemeje ko iyo mvura idasanzwe yasize ibikomere byinshi, aho abandi bantu 46 bakomerekejwe bikomeye ndetse bakajyanwa kwa muganga.
Uretse ubuzima bw’abantu, iyi myuzure yangije byinshi birimo inzu z’abaturage zasenyutse n’ibikorwa remezo byangiritse bikomeye. Byatumye ingendo mu bice byinshi by’uyu mujyi zihagarara mu gihe kirekire.
Ni imyuzure yongeye kwerekana ihungabana rituruka ku mihindagurikire y’ibihe, ikomeje kugirwaho ingaruka n’imijyi myinshi yo muri Afurika, cyane cyane iyo ifite imiturire itanoze.