Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 mu majyaruguru y’igihugu, bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki, ibikorwa bimaze igihe bibujijwe kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu 2021.
Nk’uko Polisi ikorera mu Ntara ya Takhar yabitangaje ku wa 10 Gicurasi 2025, aba bantu batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane, ubwo bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bacuranga ndetse baririmba.
Polisi yagize iti “Abantu 14 bafashe umwanya mu masaha ya n’ijoro, bateranira mu rugo rumwe, baracuranga baranaririmba, ni ibintu byabangamiye abaturage.”
Kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi bwa Afghanistan, bashyizeho amategeko akomeye agamije guhagarika ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro byose bidafite aho bihurira n’idini ya Isilamu.
Amashuri yigishaga umuziki yarafunzwe, ibikoresho by’umuziki biramenwa, ibindi biratwikwa ndetse gucuranga no kuririmba birahagarikwa mu bukwe.
Abahanzi benshi b’Abanya-Afghanistan bahunze iki gihugu kubera gutinya ibihano cyangwa kubura akazi.
Abatalibani basabye abahoze ari abacuranzi n’abaririmbyi guhindura impano zabo, bakazibyaza umusaruro mu ndirimbo z’ubusizi zisingiza Imana cyangwa kuririmba badacuranze.