igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
AMAKURU

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 11, 2025 8:19 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 mu majyaruguru y’igihugu, bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki, ibikorwa bimaze igihe bibujijwe kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu 2021.

Nk’uko Polisi ikorera mu Ntara ya Takhar yabitangaje ku wa 10 Gicurasi 2025, aba bantu batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane, ubwo bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bacuranga ndetse baririmba.

Polisi yagize iti “Abantu 14 bafashe umwanya mu masaha ya n’ijoro, bateranira mu rugo rumwe, baracuranga baranaririmba, ni ibintu byabangamiye abaturage.”

Kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi bwa Afghanistan, bashyizeho amategeko akomeye agamije guhagarika ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro byose bidafite aho bihurira n’idini ya Isilamu.

Amashuri yigishaga umuziki yarafunzwe, ibikoresho by’umuziki biramenwa, ibindi biratwikwa ndetse gucuranga no kuririmba birahagarikwa mu bukwe.

Abahanzi benshi b’Abanya-Afghanistan bahunze iki gihugu kubera gutinya ibihano cyangwa kubura akazi.

Abatalibani basabye abahoze ari abacuranzi n’abaririmbyi guhindura impano zabo, bakazibyaza umusaruro mu ndirimbo z’ubusizi zisingiza Imana cyangwa kuririmba badacuranze.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
Next Article Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert

Ni imirwano yabaye muri iki cyumweru kuwa kabiri tariki 15 Gicurasi ku kiyaga cya Albert, hafi y’ikirwa cya Rukwanzi, mu…

2 Min Read
AMAKURU

Yafatanwe ibiro 67 byose by’urumogi aho rwari ruvanwe muri Congo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi Hakizimana Modeste w’imyaka 45, akekwaho kwinjiza mu gihugu ibilo…

2 Min Read
AMAKURU

Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Rurageretse hagati ya Perezida wa Amerika Donald Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Volodymyr Zelensky wavuze ko Ukraine itazemera guhara ibice yambuwe n’u…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?