igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 24, 2025 9:47 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Olivier Nduhungirehe yashimiye ubufatanye buri kurangwa hagati ya M23 na Leta ya DRC mukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Iri tangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2025, rikaba rishimangira icyifuzo cy’impande zombi cyo kurema umwuka mwiza wo gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko ibiganiro biri gukomeza bizibanda ku mpamvu shingiro y’iyi ntambara n’uburyo burambye bwo kuyihagarika burundu.

Mu bihe byashize, AFC/M23 yakunze gutangaza yonyine ko ihagaritse imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’ibihugu byo mu karere, ariko bikarangira nta gihindutse kuko ingabo za leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo bakomezaga kuyigabaho ibitero.

Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe yatewe, avuga ko kwemezwa n’impande zombi kw’iri tangazo ari ikimenyetso cy’ubwumvikane n’icyizere kiri hagati yazo.

Yagize ati: “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku cyizere impande zombi zagaragaje.”

Imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC, ikomeje gushyigikira inzira z’amahoro, mu rwego rwo gutuma uburasirazuba bwa RDC n’akarere kose kava mu bibazo by’intambara.

Minisitiri Nduhungirehe yasoje ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho
Next Article Muri White house ishyamba si ryeru namba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025

You Might Also Like

POLITIKE

Undi mu nyapolitike ukomeye yasinyiye kuba umunyamuryango wa AFC/M23

Rex Kazadi akaba umunyapolitike wahataniye kuyobora iki gihugu yahanganye na Felix Tchisekedie mu matora yiyunze ku ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aburira abashaka gukwirakwiza…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro

Mu Bwongereza, umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahanishijwe n’urukiko gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko we yiyemereye ko yitwikiye…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?