igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ngabo za SADC zatangiye gutaha zirunyuzemo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ngabo za SADC zatangiye gutaha zirunyuzemo
AMAKURU

Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ngabo za SADC zatangiye gutaha zirunyuzemo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 29, 2025 9:54 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), zari zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zatangiye gutaha, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda. Ni igikorwa gifatwa nk’ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye mu rugendo rugamije amahoro n’ituze mu karere, cyane cyane mu gihugu cya Congo gihanganye n’umutekano muke umaze imyaka myinshi.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, nibwo ibikorwa byo gukura ibikoresho by’intambara by’izi ngabo byatangiye, aho imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho bikomeye byacishijwe ku butaka bw’u Rwanda bigana mu gihugu cya Tanzania. Ibi bikoresho byari biherekejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’ingabo, kugira ngo hagenzurwe umutekano w’ibyoherezwaga n’uko bigera aho bigomba kujyanwa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibi bikoresho ari iby’ingabo za SADC zigizwe n’abasirikare baturuka mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Biteganyijwe ko nyuma y’ibikoresho, abasirikare ubwabo nabo bazatangira gutaha mu byiciro, nabo banyuze mu Rwanda bagana mu bihugu byabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje iki gikorwa nk’intambwe ikomeye ijyanye no gushakira amahoro akarere kose, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo. Abinyujije ku rubuga rwa X (rwasimbuye Twitter).

Yagize ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, hamwe n’ibikoresho byazo. Kuba izo ngabo zari muri RDC buri gihe biri mu byakomezaga amakimbirane, none ni ugutangira gutaha kwazo birerekana icyizere gishya mu rugendo rugamije amahoro.”

Ingabo za SADC zageze muri Congo mu mpera z’umwaka wa 2023, nyuma yo gusimbura iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zaroherejwe mbere ariko ziza kwirukanwa na Leta ya Congo, iyishinja kudakora neza inshingano zazo ndetse no kudafata ingamba zihamye zo kurwanya umutwe wa M23. Izo ngabo za SADC zoherejwe ku busabe bwa Leta ya Congo, kugira ngo zifatanye n’ingabo zayo mu guhangana n’uwo mutwe umaze igihe kinini uhangayikishije akarere.

Icyakora, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, umutwe wa M23 watsinze ingabo za SADC mu mirwano ikomeye yabereye hafi y’umujyi wa Goma, aho abarwanyi bawo bigaruriye uduce twari tuyobowe n’izo ngabo, ndetse ibihugu byo mu muryango wa SADC byatangaje ko byapfushije abasirikare benshi. Ibi byatumye hakorwa isesengura ryimbitse ku nyungu n’akamaro k’izi ngabo ku butaka bwa Congo, kugeza aho hafashwe umwanzuro wo kuzihakura burundu.

Icyemezo cyo gusubiza izi ngabo mu bihugu byazo cyafashwe nyuma yo gusanga intumwa ziri mu butumwa bw’amahoro zidakwiye kuguma ahari imirwano itakiri mu nyungu za politiki n’umutekano w’akarere. Gusohoka kwazo binatanga icyizere ko hakomeje gushakwa inzira z’ubwumvikane mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, aho ibihugu by’ibituranyi nka Uganda n’u Rwanda byakomeje gutanga umusanzu mu biganiro n’ubuhuza, nubwo hari ubwo bibazwa uruhare rwabyo mu bibazo by’umutekano muri Congo.

Ibi byose bibaye mu gihe isi yose n’abafatanyabikorwa b’akarere bakomeje gusaba ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikemurwa mu nzira y’amahoro, hibandwa ku biganiro birambye ndetse no gushyira imbere inyungu z’abaturage baho, bagizweho ingaruka zikomeye n’intambara zimaze imyaka irenga itatu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubwongereza bugiye gufasha Ukraine mu kubaka igisirikare cyahangana n’Uburusiya mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje
Next Article Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Munyakazi Sadate yifuza kugura Rayon Sports ku Frw miliyari 5

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga Frw miliyari 5 kugira ngo abe umunyamigabane mukuru w’iyi kipe…

1 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika ku Isi yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje ko hashyizweho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Iki cyunamo…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Rihanna yagaragaje ko we n’umukuzi we, A$AP Rocky bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa gatatu. Gutwita kwa Rihanna kwagaragaye…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abiri bafungiye i Gitega, mu Burundi, nyuma yo gufatwa bashinjwa kuba intasi. Aba bagore bavuga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?