Abasirikare babiri b’Abanyarwanda, Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka bagiye gushimirwa n’Umuryango w’Abibumbye, Loni ku bwitange bagiye bagaragaza mu bikorwa byo kugarura amahoro bakaza no kubiburiramo ubuzima.
Ni mu birori bizaba ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, ku cyicaro cya Loni, i York York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe uwo Muryango uzaba wizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abarinda amahoro ku Isi.
Nk’uko byatangajwe na Loni mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka, bombi bakoreraga mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bazahabwa Umudali wa Dag Hammarskjöld mu rwego rwo kubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaje mu gihe bari mu nshingano.
U Rwanda rufite hafi 5 900 by’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, rukaba ari Igihugu cya kabiri ku Isi, gifite umubare munini, w’abagurura amahoro n’umuteno.
Abo barimo abagore 660, bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu duce twa Abyei (mu rugabano rw’Ibihugu bya Sudani y’Epfo na Sudani), Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani y’Epfo.
Biteganyijwe ko muri uwo muhango, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres azashyira indabo ku rwibutso rw’abarinda amahoro barenga 4 400, bapfiriye mu kazi kuva mu 1948.
Azayobora kandi umuhango uzabera mu cyumba cy’inama y’Ubutegetsi, aho Umudali wa Dag Hammarskjöld uzatangwa ku barinda amahoro 57 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bapfiriye mu butumwa bwa Loni mu mwaka ushize.
António kandi biteganyijwe ko azatanga n’ibihembo ku bagore bahize abandi mu mirimo yo kugarura amahoro, barimo Squadron Leader Sharon Mwinsote Syme, wo muri Ghana, uzahabwa igihembo cy’umwaka cyo kuba indashyikirwa mu kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore mu gisirikare ndetse na Superintendent Zainab Gbla wo muri Sierra Leone, uzahabwa igihembo cy’umugore w’umupolisi witwaye neza mu bikorwa bya Loni, mu mwaka wose. Bombi bakorera mu Butumwa bw’Umutekano bw’agateganyo bwa Loni muri Abyei (UNISFA).
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Ejo hazaza h’abarinda amahoro.”
Mu butumwa bwe, Guterres yagize ati:
“Uyu munsi, abarinda amahoro bahura n’ibibazo bikomeye muri iyi si igenda irushaho kuba ihindagurika. Ubu kurusha ikindi gihe cyose, Isi ikeneye Loni, kandi na Loni, ikeneye abarinda amahoro bafite ubushobozi bujyanye n’ibihe turimo n’ahazaza.
Uyu munsi turashima umurimo wabo. Duhabwa imbaraga n’ubwitange bwabo, kwihangana n’ubutwari. Turibuka abagore n’abagabo bose baguye mu mirimo yabo yo kurinda amahoro. Ntituzigera tubibagirwa kandi tuzakomeza umurimo batangiye.”
Kuva mu 1948, abarinda amahoro ba Loni barenga miliyoni ebyiri bamaze gukorera ubutumwa mu bice 71 hirya no hino ku Isi.
Kugeza ubu, abarinda amahoro bagera ku 68 000 barimo abagore n’abagabo bakorera mu butumwa mu bice 11, biri mu makimbirane muri Afurika, Aziya, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibihugu 119 ni byo bitanga abasirikare n’abapolisi muri ubu butumwa.