Igitero Umutwe w’iterabwoba wa ADF wagabye muri teretwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyarugu mu gace ka Bapere, byahitanye abantu batanu byongeye gutuma abaturage bamwe bakwira imishwaro.
Icyo gitero cyagabwe ku wa 8 Gicurasi 2025 aho abarwanyi b’uwo mutwe biraye mu basivili bakicamo batanu nk’uko amakuru abigaragaza.
Umuyobozi w’agace ka Bapere, Sivikunula Mocaire, yahamije ko abarwanyi ba ADF ari bo bishe abo basivile batanu muri gasantere ka Maseme.
Yagaragaje ko abo barwanyi bahanyuze berekeza mu bice by’Iburengerazuba, bikangaranya abantu ndetse bamwe barahunga.
Ati “Bahanyuze berekeza mu Burengerazuba. Ibice byinshi biri mu kaga kubera abo barwanyi. Abaturage batangiye kuva muri utwo duce berekeza mu midugudu minini nka Mangurejipa, ufatwa nk’umujyi wa Bapere.”
Yakomeje ati “ADF ifite imbaraga nyinshi hirya y’ibice by’umujyi, bari gukoresha amayeri y’udutero shuma, kubera ko turi mu ishyamba bagenda bihuta kandi nta hantu bari kumara amasaha 48.”
Mbere y’uko bagaba icyo gitero, bivugwa ko abo barwanyi babanje kugaragara mu kandi gace ka Mambembe kari i Njiapanda.
Ntabwo hatangajwe abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo muri ako gace ariko sosiyete sivile yaho yavuze ku bindi byangijwe birimo inzu n’imodoka byatwitswe.
Yaboneyeho gusaba ko hakongerwa imbaraga z’igisirikare mu bice byose bigize Bapere.
Ibyo bitero bya ADF byagize ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage ndetse bamwe bakomeje guhunga iyicarubozo bakeka ko bashobora gukorerwa n’abarwanyi b’uwo mutwe umaze imyaka irenga ibiri muri teretwari ya Lubero.