igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IKORANABUHANGA > LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
IKORANABUHANGA

LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 11:27 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ikigo cy’Abanya-Espagne kizwi ku izina rya GMV (Grupo Mecánica del Vuelo) cyamuritse ikoranabuhanga rishya ryitezweho guhindura uburyo abantu bazajya bakorera ku Kwezi. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe LUPIN, bukaba bumeze nk’uburyo bwa GPS dukoresha ku Isi, bugamije gutanga amerekezo y’aho umuntu ari ndetse n’andi makuru afasha mu bikorwa by’ubushakashatsi n’itumanaho.

Icyo LUPIN izamarira ibikorwa byo ku Kwezi.

Nk’uko byatangajwe n’iki kigo, LUPIN ni umwe mu mishinga y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’isanzure (European Space Agency – ESA), watekerejwe hagamijwe koroshya no gutegura ibikorwa binyuranye bizajya bikorwa ku Kwezi. Ibi bikorwa birimo:

  • Gukomeza ubushakashatsi ku miterere y’Ukwezi,
  • Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri gutegurwa,
  • N’ibikorwa by’ubukerarugendo byo ku rwego rwo hejuru bishobora kuhatangizwa mu bihe biri imbere.

Impamvu iri koranabuhanga ryari rikenewe

Kugeza ubu, inzira n’itumanaho ryifashishwa n’ibikoresho cyangwa ibyogajuru bijya ku Kwezi risanzwe rihura n’imbogamizi nyinshi. Amakuru n’amerekezo aboneka aba akenshi aturutse ku Isi, ariko akaboneka bitinze, rimwe na rimwe akanaba atizewe 100% kubera intera ndende. Ibi bigatuma gufata ibyemezo byihuse ku bikorwa bikorerwa ku Kwezi bigorana.

GMV yavuze ko iyo hari ikibazo cyangwa igikorwa cyihutirwa gikeneye kwemezwa, gishobora gutinda bitewe n’uko itumanaho rigendera ku murongo umwe wa radiyo w’ako kanya (real-time signal), cyangwa rigasaba kwifashisha indi mibumbe iri hafi y’Ukwezi.

LUPIN izakora ite?

LUPIN izaba ikoresha signal (ibimenyetso by’itumanaho) iturutse ku yindi mibumbe iri hafi y’Ukwezi kugira ngo ifashe abariyo kumenya aho bari mu buryo bwizewe, bwihuse kandi butangwaho amakuru mashya igihe cyose. Uburyo bwayo bukaba busa cyane n’ubw’Google Maps abantu bakoresha ku Isi, ariko bwo bukazaba bukoreshwa mu rwego rwo hejuru, bwifashishwa mu kumenya aho umuntu cyangwa icyuma kiri ku Kwezi, guhuza amakuru atandukanye ndetse no gukemura ibibazo byihutirwa.

Iri koranabuhanga rigeze aho rigomba kugeragezwa, rikaba ryamaze kwifashishwa ku Kirwa cya Fuerteventura muri Espagne, ahantu hazwiho kugira imiterere isa n’iyo ku Kwezi. Aha ni ho hageragerejwe uburyo LUPIN yakora mu buryo bujyanye n’ibizakenerwa mu kirere.

Icyo abayobozi b’uyu mushinga bavuga

Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga, Steven Kay, yatangaje ko LUPIN ari intambwe ikomeye mu bikorwa bigamije guteza imbere ubushakashatsi n’imibereho ya muntu hanze y’Isi.

Yagize ati: “Izaba ari intambwe nziza no mu bikorwa byo gusura no kugenzura ibibera kuri Mars cyangwa koroshya ibyo kuba abantu baba kuri Mars.”

Ibi bivuze ko uretse ku Kwezi, iri koranabuhanga rizanafasha mu gutegura neza ibikorwa birimo kohereza abantu kuri Mars no kubafasha kuhaguma igihe kirekire mu buryo burambye.

Umwihariko w’ahazibandwa

GMV ivuga ko hazibandwa cyane ku bice by’umwijima by’Ukwezi (dark side of the Moon), aho itumanaho risanzwe rigerwaho n’imbogamizi zikomeye. LUPIN izahuza amakuru y’ahantu hatandukanye ku Kwezi n’andi aturuka ku mibumbe iyegereye, bitume n’aho bigoranye kumenya amakuru bigerwaho neza.

Ibi bizatuma umuntu uri ku Kwezi ashobora kumenya aho aherereye, ibikorwa biri kumukikiza, ndetse no gutabarwa vuba igihe habaye ikibazo.

Iri koranabuhanga rya LUPIN ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’ikoranabuhanga ryo mu isanzure. Mu gihe Isi ikomeje gutegura ko abantu bazajya cyangwa bagakora ibikorwa by’igihe kirekire ku yindi mibumbe, kubona uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru no kumenya aho umuntu aherereye ni ingenzi cyane. GMV na ESA bari gutanga icyizere ko iyi mishinga izagira uruhare runini mu gufungura inzira y’ahazaza h’ikiremwamuntu mu isanzure.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
Next Article Dore impamvu ikomeye yatumye Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda rihagarikwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

IKORANABUHANGAMU MAHANGA

Trump yahaye Tiktok igihe ntarenga ikaba itakiri iy’abashinwa

Perezida wa leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yahaye ikigo cyabashinwa cya Tiktok iminsi 75 gusa kikaba kitakiri mu maboko…

1 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

Perezida Paul KAGAME yakiriye abayobozi b’ikigo gitanga service za AI (Teleperformance)

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru baturutse mu kigo cya Teleperformance, kizwiho gitanga serivisi zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Daniel…

1 Min Read
Amerika yakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo yazamuriye umusoro.
AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGAUBUKUNGU

Ese niki cyatumye Amerika ikura ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rutonde rw’ibikoresho byazamuriwe imisoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo ziherutse kuzamurira imisoro. Urwego rwa Amerika rushinzwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?