igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: M23 na leta ya DRC bananiwe kumvikanira i Doha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > M23 na leta ya DRC bananiwe kumvikanira i Doha
AMAKURUPOLITIKE

M23 na leta ya DRC bananiwe kumvikanira i Doha

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 23, 2025 7:46 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, itsinda ry’abari bahagarariye umutwe wa M23 mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar, ryari riyobowe na Bertrand Bisiimwa, ryagarutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ntakizere rifite

Nubwo ibiganiro byari bimaze ibyumweru bibiri, nta mwanzuro uhamye wagezweho hagati ya M23 n’intumwa za Leta ya RDC. Amakuru ya Radio Okapi agaragaza ko impamvu nyamukuru yatumye ibiganiro bihagarara ari kutumvikana ku bijyanye n’ibikubiye mu itangazo rusange ryari rigamije kugaragaza ibyo impande zombi zemeranyijeho.

Leta ya RDC yashakaga ko iryo tangazo rivuga ko hateganyijwe inama izahuza Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, baganira ku kibazo cya M23. Ariko M23 yarabyanze, ivuga ko ibyo biganiro bitareba u Rwanda kuko bo bari mu biganiro nk’abavuga ibibazo byabo bwite, aho kuba intumwa z’u Rwanda.

Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’uko imitwe yose yitwaje intwaro yagombaga gushyira hasi intwaro, ibintu M23 yanze kuko ivuga ko na Leta ya RDC ifasha indi mitwe iyirwanya. Yagize iti, “Niba twaremeye kuva i Walikale ubwo twabisabwaga, ni uko dufite ubushake bwo kugarura amahoro, ariko ntabwo twakwemera kwamburwa intwaro tumeze twonyine.”

M23 kandi yagaragaje ko itishimiye uburyo ibitekerezo byayo byari byagejejwe ku muhuza bitigeze bifatwa nk’iby’ingenzi na Leta ya RDC. Ibi ngo ni byo byatumye bafata icyemezo cyo kuva mu biganiro, bavuga ko batazabisubiramo keretse igihe Leta izaba yohereje abantu bashobora kubumva no kumva icyo bashaka kuganira.

Abahuza bo muri Qatar kugeza ubu nta kintu baratangaza kuri ibi bibazo byavuzwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bobi Wine agiye kugaruka mu muziki
Next Article Rusizi: Abiyise abakozi ba RRA nyuma y’uko bavuye Iwawa, batawe muri yombi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa

Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.…

1 Min Read
Riek Machar wa Sudan y'Epfo yatawe muri yombi.
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Riek Machar yatawe muri yombi

Visi-Perezida wa Sudan y'Epfo Riek Machar yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano z'iki gihugu. Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sudani yacanye umubano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

Ku wa 6 Gicurasi 2025, Sudani yahagaritse umubano w’ubutwererane na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, iyishinja guha ingabo za Rapid Support…

2 Min Read
MU MAHANGAPOLITIKE

Israel yahitanye umuvugizi wa Hamas muri gaza

Ibisasu by'ingabo za Israel bikomeje guterwa mu gace ka gaza, kuri ubu umuvugizi wa Hamas, Abdel-Latif al-Qanoua yamaze gusiga ubuzima…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?