Ahahoze indiri ikomeye ya FDLR, aba Mai-Mai ba UPLC ya Kambale-Mayani na Mazembe, ku nkengero z’ikiyaga cya Edouard ahitwa Lunyasenge, muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, hasenywe n’abarwanyi ba AFC/M23 kuri ubu bivugwa ko barimo kwerekeza muri Ituri.
Ibi birindiro byasenywe ku Cyumweru byakoreshwaga ahanini n’inyeshyamba za FDLR baturutse i Nyanzale banyuze i Rwindi bazanwa i Lubero na General Chiko Tshitambwe wo muri FARDC nk’uko amakuru aturuka muri icyo gice agera kuri BWIZA avuga.
Nyuma ya Lunyasenge, ayo makuru arakomeza avuga ko kuri uyu wa Mbere abarwanyi ba M23 bafashe imidugudu ya Katundu na Musenda, muri Teritwari ya Lubero n’ubundi.
Kuri ubu ndetse nk’uko ayo makuru tugikurikirana avuga, abasirikare ba AFC / M23 baba barimo kugenda basatira Teritwari ya Beni, iherere mu Ntara ya Ituri.