Mu mikino ya UEFA Europa League muri imwe cya kane k’irangiza ikipe ya Manchester United isezereye bigoranye ikipe ya Olympique Lyonnais ku bwa burembe, yishyura ibitego 4 yari yatsinzwe iturutse inyuma ibizwi nka La Remontada mu rurimi rw’ikespanyoro ndetse irenzaho n’ikinsizi ibyaraye binaniye Real madrid muri Champions Legue ubwo yatsindwaga na Arsenal.
Wari umukino wo kwishyura kuko ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2 kuri 2 na bwo Manchester United yaje yishyura ubwo bari mu minota ya nyuma. None wari umukino uryoheye ijisho ikipe ya Manchester ibashije gutsinda ikipe ya Lyon ibitego 5 kuri 4 ariko Iturutse inyuma yishura.
Igice cya mbere n’ubundi kihariwe na Manchester United ndetse ku munota wa 10 gusa Manuel Ugarte yatsinze igitego cya mbere, hanyuma Diego Dalot asongamo ikindi ku munota wa 1 w’inyongera ku gice cya mbere aba ari nako igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 ku busa.
Mu gice cya 2 ikipe cya Lyon yahindukiranye Manchestere United iyishyura igitego cya mbere cyatsinzwe na Corentin Tolisso, haciyeho iminota umunani yonyine Nicolás Tagliafico yishyura igitego cya kabiri , maze binjira mu minota 30 ya kamarampaka ( extra time)
Imikinire ya Manchester United yasubiye hasi maze ku munota wa 105 Rayan Cherki atsinda igitego cya 3 ikizere cyo gukomeza ku ruhande rwa Manchester United gitangira gushira, dore ko bitatinze ku munota wa 108 baje gukora amakosa avamo penaliti, maze Alexandre Lacazette arayinjiza neza, ubwo biba bibaye ibitego 4 bya Lyon kuri 2 bya Man U.
Ikizere cyo gutsinda cyaje kugaruka ubwo ku munota wa 114 baje kubona Penaliti maze kapiteni Bruno Fernandez yishyura igitego cya 3 muri 4 bari bamaze gutsindwa, bidatinze ku munota wa 120 ubwo ni uwa 30 w’igice cya Extra Time Kobbie Mainoo wari winjiye asimbuye yishyuye igitego cya kane maze batangira kwitega ko baza gutera penaliti.
Gusa ibi ntibyakunze kuko nta n’umunota urashira myugariro Harry Maguire Yahise aterekamo igitego k’insinzi k’injiza Manchester United muri 1/4 k’irangiza aho izacakirana na Athletic Bilbao.


