igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 3, 2025 10:19 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kuvugwa nyuma yo gushinga umutwe witwaje intwaro witwa Convention Pour la Révolution Populair (CRP).

Uyu mugabo w’imyaka 64, wamamaye cyane ubwo yacirwaga urubanza n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye mu 2012, yahamijwe ibyaha byo kwinjiza abana mu gisirikare maze akatirwa gufungwa imyaka 14. Yafunguwe mu 2020 nyuma yo kurangiza igifungo.

Nyuma yo kuva muri gereza, Lubanga yagizwe umuyobozi wa Task Force y’amahoro, ubwiyunge no kubaka Ituri, itsinda ryashyizweho na Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo gukemura amakimbirane muri ako gace. Icyakora, mu 2022 yashimuswe n’umutwe wa CODECO ari kumwe na bagenzi be, ariko barekurwa nyuma y’amezi abiri.

Mu 2023, Lubanga yatsindiye umwanya w’umudepite mu ntara ya Ituri, ariko Komisiyo y’amatora imwambura insinzi ivuga ko umuntu wahamijwe ibyaha atagomba gutorwa. Mu 2024, yahungiye muri Uganda, aho bivugwa ko ariho akorera ibikorwa bye.

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko Lubanga n’abo bafatanyije bashinze umutwe wa CRP bafite ibirindiro muri Uganda kandi bafitanye imikoranire n’inyeshyamba za M23. Ibi byahakanywe na Charles Kakuni, umwungirije muri CRP, uvuga ko badafatanyije na M23. CRP ifite igisirikare cyayo cyitwa Force Pour la Révolution Populair (FRP), nubwo bivugwa ko kitaratangira ibikorwa bya gisirikare muri RDC.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mutwe wa Lubanga ushobora kugira ingufu, cyane ko uyu mugabo azwi cyane mu ntara ya Ituri kandi afite amateka maremare mu mitwe yitwaje intwaro.

Lubanga ni umugabo ufite abana barindwi n’umugore umwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Munyakazi Sadate yifuza kugura Rayon Sports ku Frw miliyari 5
Next Article José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by'abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y'icapiro…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvuga ko "atajya agura umuceri", mu gihe igihugu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina

Omborenga Fitina uherutse gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano bagatandukana yasubijwe ko bitashoboka, asabwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano. Ni ibiri…

1 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika ku Isi yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje ko hashyizweho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Iki cyunamo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?