igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Michelle Obama yanyomoje amakuru avuga ko agiye gutandukana na Barack Obama
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Michelle Obama yanyomoje amakuru avuga ko agiye gutandukana na Barack Obama
AMAKURUMU MAHANGA

Michelle Obama yanyomoje amakuru avuga ko agiye gutandukana na Barack Obama

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 11, 2025 11:56 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Michelle Obama, umugore wa Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika manda ebyiri (2009–2017), yamaganye ibihuha bimaze iminsi bivuga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we bamaze imyaka 33 babana.

Ibyo bihuha byakwirakwijwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Amerika, bishingiye ku kuba Michelle amaze igihe atagaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we, nko mu birori bikomeye Barack Obama yitabiriye wenyine. Muri ibyo birori harimo nk’irahira rya Donald Trump ndetse n’umuhango wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Amerika, Jimmy Carter, witabye Imana ku myaka 100.

Mu kiganiro yagiranye na Sophia Bush, umukinnyi wa filime, mu kiganiro kizwi nka Work in Progress Podcast, Michelle yavuze ko abantu bakwiriye guhagarika kwemeza ibintu bishingiye ku byiyumviro bidafite ishingiro. Yagize ati:

“Ubu ndi mu myaka nishimira kwifatira ibyemezo ku buzima bwanjye nk’umugore umaze gukura. Sinumva impamvu abantu batatekereza ko kutagaragara ahantu hamwe n’umugabo wanjye ari umwanzuro wanjye bwite, aho kubyitiranya no gutandukana.”

Michelle yakomeje avuga ko yahisemo gukora ibimubereye, atitaye ku byo abandi bashobora kuba batekereza:

“Nahisemo gukora icyari kiza kuri njye. Sinatekereje icyo abandi bashaka ko nkora, ahubwo nakurikiye ibyifuzo byanjye.”

Barack na Michelle Obama basezeranye kubana ku wa 3 Ukwakira 1992, bakaba bafitanye abana babiri: Malia Ann Obama na Natasha Marian Obama, uzwi cyane ku izina rya Sasha Obama.

Iyo ibi byaba ari ukuri, Barack Obama yari kuba abaye Perezida wa kabiri w’Amerika utandukanye n’umugore we, nyuma ya Ronald Wilson Reagan, wabaye Perezida kuva mu 1981 kugeza mu 1989. Reagan yatandukanye na Jane Wyman mu 1949, nyuma aza gushakana na Nancy Davis mu 1953.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera
Next Article RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Mu mukino uryoheye ijisho Barca na Intel baguye miswi

Mu mukino wa ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League ikipe ya FC Barcelona inyangyije na Intel…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano…

2 Min Read
AMAKURU

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo za SADC zari zaroherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu…

2 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri

Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?