igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside
AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 10, 2025 6:28 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyasangiza bagenzi babo batayize.

Ibi yabigarutseho ubwo umuryango Our Past Initiative wari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro ku wa 9 Mata 2025.Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo gihari ari ingengabitekerezo iri kugaragara mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, nk’abashumba n’abakozi bo mu rugo.Yagaragaje ko iki kibazo giteye inkeke kuko abashaka kugoreka amateka babinyuza mu rubyiruko rutize kuko bamaze kubona ko urubyiruko rwize rwasobanukiwe amateka.Yagize ati “Umwanzi ashobora kuba yarabonye ko twebwe ababashije kugera mu ishuri, abafite imiryango myiza dushobora kuba tumaze gusobanukirwa, hakaba hakiri ikibazo ku rubyiruko rumwe rutabashije kubona aya mahirwe.”Yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka gushaka abatarize, bakarusobanurira, bakarukuramo ingengabitekerezo n’urwango.Yagize ati “Reka dufatanye na Our Past n’indi miryango y’urubyiruko, dushakishe ukuntu tugera kuri ruriya rubyiruko na bo tubigishe, nta na kimwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ubugome, kwangana, byageza ku Munyarwanda uwo ari we wese. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma.”Our Past Initiative yatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2012. Buri tariki ya 9 Mata, urubyiruko ruyigize ruhurira hamwe, rukaganira ku mateka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dj Ira yamaze gushikirizwa ubwenegihugu yemerewe na nyakubahwa
Next Article Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe n’umutwe wa M23

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba yafashwe n’umutwe…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Intumwa y’ubwongereza itegerejwe i kigali mu cyumweru gitaha

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda…

2 Min Read
AMAKURU

Hashizweho umuhuza mushya mu bibazo by’u Rwanda na Congo

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye guhuzwa na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamas irahamagarira amahanga kwamagana umugambi wa Trump wo Kwimura abatuye muri Gaza.

Hamas yahamagariye amahanga kwamagana umugambi wa prezida wa leta zunze ubumwe za America wo gushaka kwimura abanye palisitine muri Gaza.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?