igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka
AMAKURU

Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 9, 2025 12:57 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa 9 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza intsinzi y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ngabo z’u Budage bw’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, byabereye ahazwi nka Red Square

Ibirori byaranzwe n’akarasisi gakomeye kagaragayemo abasirikare barenga 11,500 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo izisanzwe z’igisirikare, iz’ubutasi, izirinda abayobozi bakuru n’inkoramutima za Leta. Muri ako karasisi, hari hiyongeyemo ibifaru bya kera bya T-34 byakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’isi, n’imbunda zigezweho nka BMP-1AM, ndetse n’indege z’intambara za Sukhoi 25.

Amabendera n’amafoto y’abasirikare batanze ubuzima bwabo mu rugamba rwo mu 1945 byari bikikije abitabiriye, byongerera agaciro uru rwibutso rusanzwe rufatwa nk’umunsi ukomeye ku Banyarwanda.

Perezida Vladimir Putin ni we wayoboye ku mugaragaro ibi birori, aho yari aherekejwe n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 20 bafite umubano wa hafi n’u Burusiya. Muri bo harimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Alexander Lukashenko wa Belarus, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, Capt. Ibrahim Traore wa Burkina Faso, Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Robert Fico wa Slovakia.

Mu ijambo rye, Perezida Putin yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira intsinzi, ariko unibutsa agahinda n’ibitambo byatanzwe. Yagize ati: “Twubaha kandi twibuka mu kwizera ibikorwa by’intsinzi byakozwe n’abakurambere bacu. Uyu munsi si uwabo gusa, ni n’uwacu. Ni umunsi udasanzwe ku gihugu cyacu.”

Yashimangiye ko u Burusiya buzakomeza kuba igihome cyamagana ibitekerezo by’abanazi n’abo yise “abashaka gusenya.” Ati: “Tuzakomeza kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibitekerezo bihungabanya amahoro. Ukuri n’ubutabera biri ku ruhande rwacu.”

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, u Burusiya (ari bwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete icyo gihe) bwafatanyije n’ibihugu byo mu Burengerazuba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. Imbaraga z’izi ngabo zombi zatumye u Budage buyobowe na Adolf Hitler busenyuka, ndetse Hitler ubwe yaje kwiyahura ubwo yarebaga igitutu cy’intambara cyari cyamugeze amajanja.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi
Next Article Bill Gates yashinje Elon Musk umugambi wo kwica abana b’abakene ku Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi

Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku…

2 Min Read
AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora…

4 Min Read
AMAKURU

Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata ushinzwe umutekano kuri sitade wagaragaye mu mashusho atega umwe mu bari bitabiriye umukino…

2 Min Read
AMAKURU

”Ntakindi gihugu cyasenwe n’ububiligi nk’u Rwanda” Bizimana

Bizimana yagaragaje ko u Rwanda rwahekuwe cyane n'ububiligi ubwo bicaga abami 2 b'u Rwanda Mu ijambo yavugiye ku Rwibutso rwa…

8 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?