Mu mukino wa ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League ikipe ya FC Barcelona inyangyije na Intel de Milan ibitego bitatu kuri bitatu.
Ni ibitego byagiyemo byateguwe neza ku mpande zombi aho ku munota wa mbere gusa Marcos Thuram yaje guterekamo igitego cya 1 cya Intel de Milan ku mupira yahawe na Denzel Damfries.
Itel de Milan yakomeje kwataka maze bidatinze ku munota wa 21 w’umukino Denzel Damfries aterekamo umupira mu buryo bwiswe Galincha ku mupira yari ahawe na Francesco Acerbi.
Bidatinze ku munota wa 24 Lamine Yamal aza kwishyura igitego cya mbere maze Feran Torres ku munota 38 ku mupira yari ahawe na Raphinha igice cya mbere kirangira gutyo.
Igice cya Kabiri cyihariwe cyane na FC Barcelona gusa ku makosa y aba Myugariro Denzel Damfries ku munota wa 64 yongeye gusongamo igitego, maze biba 3 kuri 2.
Nyuma y’umunota 1 gusa Yann Sommer umuzamu wa Intel Milan yaje kwitsinda igitego maze umukino urangira ari ibitego 3 kuri 3.
Umukino wo kwishyura uteganyije kuba taliki 06 Gicurasi 2025 aho Intel de Milan izaba yakiriye Fc Barcelona kuri Sitade San Siro Stadium ku isaha ya Saa 21:00.


