Nyuma yo gutsindwa na Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 30 usoza shampiyona, ikipe ya Muhazi United yasabwaga intsinzi, yahise iba ikipe ya Kabiri imanutse mu cyiciro cya Kabiri nyuma ya Vision FC.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa 30 isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo. Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Amagaju FC yari yakiriye Muhazi United yasabwaga gutsinda kugira ngo ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe iyo mu Bufundu yasabwaga kunganya gusa.
Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, wayobowe n’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Uwikunda Samuel Karangwa Justin na Ishimwe Didier mu gihe Kayitare David yari umusifuzi wa kane. Abasifuzi bawuyoboye, bihita bisobanura uburemere wari ufite.
Ibitego bya Tuyishime Emmanuel ku munota wa 24 na Bizimana Ipti Hadji ku munota wa 58, ni byo byafashije Amagajub FC kubona iyi ntsinzi mu gihe igitego cya Muhazi United cyatsinzwe na Mohamed Kyeyune kitari gihagije ngo gifashe abo mu Burasirazuba.
Ku munota wa 80, uyu rutahizamu, iyi kipe itozwa na Ruremesha Emmanue, yabonye penaliti yatewe na Mohamed Kyeyune ariko ikurwamo n’umunyezamu wa Amagaju FC, Aimable Kiro Dieume bituma iminota yakurikiyeho abo mu Bufundu bayikina bacunga igitego cya bo kugeza umukino urangiye batsinze ibitego 2-1.
Intsinzi ya Amagaju FC, yatumye yuzuza amanota 36 n’umwenda w’ibitego icyenda, ihita ifata umwanya wa 11. Muhazi United yo yamanukanye amanota 30 mu mikino 30 ikinwa. Vision FC byamanukanye, yamanukanye amanota 21. Izi kipe zombi zizasimburwa na Gicumbi FC na AS Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere.
Indi mikino yabaye:
Rayon Sports 1-0 Gorilla FC
APR FC 3-1 Musanze FC