igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
AMAKURU

Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 5:11 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mukandutiye Angeline wabaye umugenzuzi w’uburezi mu karere ka Nyarugenge, yakatiwe igifungo cya burundu aho afungiye muri gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukandutiye ni umugore wagaragaje uruhare rukomeye mu gutoza Interahamwe afatanyije na Colonel Renzaho Tharcisse wari Perefe w’Umujyi wa Kigali. Renzaho yaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania (ICTR), rumukatira igifungo cya Burundu.

Angeline yakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari aza gutabwa muri yombi mu Kuboza 2019 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ari hamwe n’abandi 200 bafatanyaga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu mitwe yitwara gisirikare irimo FDLR yiganjemo abagize uruhare muri Jenoside.

Mukandutiye Angeline akomoka ahahoze ari muri Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Jean Sahunkuye wo mu muryango wa Gen. Maj. Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Mukandutiye yari atuye muri Rugenge mu Mujyi wa Kigali ahari hamenyerewe nko mu Kiyovu cy’abakene abandi bita mu Kiyovu cyo hepfo, munsi y’amashuri abanza ya Ste Famille. Abamuzi bemeza ko mbere ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukandutiye ngo yagaragaraga nk’ufitanye umubano mwiza n’Abatutsi by’umwihariko abo bari baturanye, kuko hari n’abo yabyariraga abana muri batisimu.

Icyakora ubwo Colonel Gervais Rwendeye wo mu muryango wa Mukandutiye yicwaga aguye ku ntambara hagati y’izari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR) n’iza RPA mu 1990, Mukandutiye ngo yahise yerura yerekana uwo ari we.

Uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni uruhurirane kuko yagaragaye no mu bikorwa byo gutoza Interahamwe no kuzigezaho ibikoresho yahabwaga na Col Renzaho, imyitozo yo kurasa no gutera grenade bigakorerwa mu kigo cyari kiri munsi y’ibiro by’akagali ka Rugenge, aho bari barahimbye kuri CND.

Mukandutiye nawe ubwe yajyaga mu bitero yambaye ishati ya gisirikare y’amabara ahetse n’imbunda.
Gukoresha telefone mu kuvumbura Abatutsi

Jenoside imaze gutangira, Mukandutiye nk’umuntu wari ukuriye uburezi muri Nyarugenge yatumaga Interahamwe zirimo abo yari azi neza bari bararangije kwiga kuri Ste Famille nk’ikigo nawe ubwe yigeze kubera umuyobozi, hanyuma akabatuma guhiga Abarimu b’Abatutsi, baba ari abo bari baturanye, n’abo mu bindi bice bya Kigali.
Iyo Interahamwe zasangaga abo zishaka kwica badahari, Mukandutiye yakoreshaga telefone yo mu rugo rwe, ubundi agahamagara abarimu bari bafite telefone zo mu rugo, akababeshya ko ashaka kuboherereza umushahara.

Uwo yabashaga kubona kuri telefone yamubazaga niba hari abandi yaba azi aho bari kugira ngo aboherereze umushara ariko ari amayeri yo kugira ngo amenye niba hari abarimu b’Abatutsi bakiriho.

Umwe mu bo yabashije kuvumbura akoresheje ubwo buryo, ni nyakwigendera Kayitesi Chantal wigishaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri Ste Famille, wishwe na bamwe mu bo yigishije bamusanze aho yari yihishe mu rugo rw’abaturanyi nyuma y’uko Mukandutiye amenye amakuru y’uko akiriho.

Mwarimu Chantal yishwe ababajwe cyane kuko Jenoside ijya gutangira yari atwite inda y’impanga z’amezi umunani atakibasha kwihisha. Mukandutiye amaze guhamagara umwarimukazi yakekaga ko afite amakuru ya Chantal, yamubwiye ko bari bari kumwe yihisheyo, ariko aza kuhava uwo muryango utangiye kugerwa amajanja kuko uwo mwarimukazi nawe ari Umututsi ariko akagira umugabo w’Umuhutu.

Uwo mwarimukazi yibwiraga ko Mukandutiye akiri muzima mu mutwe, ni ko kumubwira ko Chantal nawe akiriho ndetse amubwira n’aho ari, ahita yoherezayo Interahamwe.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukandutiye n’ubusanzwe yahoraga atoteza mwarimu Chantal amuhora ko ngo yigishaga abana b’abakobwa kubyina indirimbo za Cécile Kayirebwa n’izindi bitaga iz’Inkotanyi.

Abarimu Mukandutiye yicishije ni benshi, barimo mwarimu Agathe wicanywe n’abana n’umugabo, mwarimu Agnes wicanywe n’abana n’umugabo, mwarimu Nyoni n’abandi benshi. Ariko urugero rw’uwo namenye uko byagenze ni urwa mwarimu Chantal wishwe abanje gukubitwa kugeza igihe inda y’impanga ze ivuyemo zikiri nzima, Interahamwe zikazitemesha imipanga atarashiramo umwuka zikamurangiza nyuma.

Yishwe ananiwe cyane kuko Interahamwe zamuvanye mu Kiyovu cyo hepfo bamuzamura ahari hazwi nko kuri SOFERWA, ubu hari Hotel Impala ku muhanda w’amabuye usohoka mu muhanda munini w’imbere y’inyubako ya CHIC werekeza kuri Hotel Okapi.

Aho hantu bari barahahimbye kuri ‘etat major’, hiciwe Abandi batutsi benshi barimo mwarimu Bosco Ibambasi wigishaga kuri Collège APACOPE, Charles Kalinganire wandikaga mu kinyamakuru KANGUKA, n’abandi benshi imibiri yabo itaraboneka kuko bamaraga Kubica bakazana amakamyo yo gutunda imibiri bakayijyana ahantu hataramenyekana kugeza ubu.

Mu nterahamwe zabishe, harimo iyamamaye ku izina rya Seseseko wo kwa Paul Bashimiki, uwitwa Murenzi n’undi wari uzwi ku izina rya Cimba. Seseseko we yatawe muri yombi atarabasha guhunga akatirwa n’inkiko Gacaca ariko aza kugwa muri gereza atarangije igihano. Abandi bo ntawe uzi irengero ryabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
Next Article Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025
Jeannette Kagame yakebuye abarera abana
May 24, 2025
U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv
May 24, 2025
Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima

Umugabo wari utuye mu karere ka Nyamasheke yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima bigakekwa ko uwagerageje kumwica ariwe wagarutse akamwambura ubuzima…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc gukina umukino…

1 Min Read
AMAKURU

Ngoma: Abantu 11 nibo bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye

Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?