Umukire wa mbere ku isi y’abazima yashamiraniye muri white house na Minisitire w’imari Scott Bessent, bapfa umuyobozi ushinzwe imisoro aho muri Amerika
Ku wa 17 Mata 2025, mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), habaye impaka zikomeye hagati ya Scott Bessent n’umushoramari Elon Musk, nyuma y’itangazo rya Perezida Donald Trump ryemeza ko Gary Shapley agiye kuyobora ishami rishinzwe gukusanya imisoro (IRS – Internal Revenue Service).
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RT, ibi byateje kutumvikana gukomeye kuko Gary Shapley yari umukandida wemejwe na Elon Musk, mu gihe Scott Bessent yari ashyigikiye Michael Faulkender — umwungiriza we mu bikorwa byo kuvugurura IRS — ariko agaterwa utwatsi.
Amakuru aturuka mu banyamakuru bari hafi y’aho byabereye avuga ko impaka z’aba bagabo zari urusaku rwinshi cyane, ku buryo n’abandi bakozi ba White House bari mu bindi biro bumvaga amagambo yavugirwaga hejuru. Byabaye ngombwa ko umutekano winjira aho barimo kugira ngo ibintu bitarenga urugero.
Karoline Leavitt, ushinzwe itangazamakuru muri White House, yabwiye The New York Times ko habayeho “kudahuza bisanzwe mu biganiro bya politiki,” ariko ko bidakwiye gufatwa nk’intambara.
Nyuma y’uyu muburo, ku itariki ya 18 Mata 2025, Scott Bessent yanditse ubutumwa kuri X (Twitter) agira ati:
“Hagomba kugarurwa icyizere mu mikorere ya IRS, kandi nemera ko Michael Faulkender ari we muntu ukwiye izi nshingano.”
Yakomeje avuga ko Faulkender afite ubushobozi n’ubushake bwo kuvugurura iki kigo gikomeye, kandi ko yizeye ko ubufatanye bwabo buzatanga umusaruro ku gihugu.
Nubwo impaka zari zishyushye, nta makimbirane yafashe intera yo kurwana, ariko iyi nkuru yashyize ahagaragara ibisa n’intambara y’inyuma y’amarembo mu bijyanye no kugena abayobozi b’inzego zikomeye za Leta ya Amerika.